Ibanga umugore yameneye umugabo we ryatumye yica umwana ‘babyaranye’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Karere ka Kisoro muri Uganda arakekwaho kwica akase umutwe umwana w’umuhungu w’imyaka itanu w’umugore we, nyuma y’uko amubwiye ko atari we bamubyaranye.

Polisi ya Kisoro yamaze guta muri yombi uyu mugabo w’imyaka 31, ivuga ko byatahuwe ko umugore w’uyu mugabo yamubwiye ko umwana w’imyaka itanu bari bazi ko babyaranye, atari we bamubyaranye.

Izindi Nkuru

Ibi byatumye uyu mugabo agira umujinya w’umuranduranzuzi, ubundi ahita ajya gufata uwo mwana aho yari ari kwa Nyirakuru, aramushimuka ajya kumwica.

Aya mahano yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2023 ubwo uyu mugabo witwa Elias Kabeni usanzwe ari umuturage w’umuhinzi wo mu gace ka Matyazo muri Nyarusiiza, yicaga urw’agashinyaguro umuhungu yari azi ko ari uwe Junior Aloysius Kabeni.

Polisi ya Kisaro ivuga ko uyu mugabo akimara kwica uyu mwana, yahise yijyana kuri Polisi, yiyemerera icyaha, ko ari we wishe uyu mwana, ikaba yahise itangira iperereza.

Itangazo ry’Umuvugizi wa Polisi ya Kigezi, Elly Maate, rivuga ko Kabeni yibanaga nyuma yo gutandukana n’umugore we wari wafashe umwana wabo akamujyana kwa nyina [nyirakuru wa nyakwigendera].

Polisi ivuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica uyu mwana, yari yabanje kujya kwa nyina witwa Jovia Nyirasheriburyo w’imyaka 65 utuye mu gace ka Matyazo muri Paruwasi ya Lukongi mu Karere ka Kisaro.

Ubwo yagarukaga nib wo yahuye n’uwahoze ari umugore, we ari nabwo yamubwiraga ibyo byamuteye umujinya akajya kwica uwo mwana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru