Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bakomeje gusiragizwa n’ubuyobozi ku byangombwa by’ubutaka bwabo bamaze imyaka igera kuri 5 birukaho, ariko bakabwirwa ko buri mu gishanga ariko bagatangazwa n’uko bamwe mu bari hasi yabo hafi n’igishanga babifite.
Aba baturage bafite ubutaka mu Mudugudu wa Keya mu Kagari ka Munanira mu Murenge wa Nyamyumba, bavuga ko bagenzi babo babonye ibyangombwa by’ubutaka bwabo, mu gihe bo bakomeje gusiragizwa ndetse bakanahabwa igisubizo kitabanyura.
Barayavuga Claudine utuye muri metero 30 uvuye ku gishanga yagigize ati “Uwo hepfo yanjye aragifite n’uwo hirya yanjye bose barabifite, twebwe ahubwo dutuye hano ku musozi nyine twese ntabwo ariko tubifite.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko batazi ikigenderwaho mu guhabwa ibyangombwa by’ubutaka ku baturiye iki gishanga, bagasaba ubuyobozi kubakura mu gihirahiro.
Undi ati “Abaturanyi bacu batuye hirya no hino twe turi hagati yabo bafite iby’ubutaka ariko twe ntabyo dufite kandi ari bo batuye hasi yacu. None se wavuga ko uriya wo hasi abona icyangombwa gute njyewe nkakibura kandi nanjye niruka nkagenda nkaca mu nzego zose.”
Mugenzi wabo na we yagize ati “Tujya gusaba ibyangombwa bakadusiragiza ngo ni mu gishanga, ngo ni muri Leta, ubwo tukibaza abo hasi baba bafite ibyangombwa twebwe bo hejuru tukabibura twajya kubibaza bakaduhoza mu ruhirahiro ngo nyura hano, nyura hano wabigeza ahandi bikagaruka bityo kugeza igihe umwaka urangiriye n’undi ukongera ugatangira uri muri ibyo.”
Aba baturage bavuga ko ibi bituma batiteza imbere, kuko nk’uwifuza kujya kwaka inguzanyo muri Banki, adashobora kubikora, ntamara hari benshi bakabikoze, bakabasha kwiteza imbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin avuga ko impamvu aba baturage badahabwa ibyangombwa by’ubutaka ari uko buri mu gishanga.
Ati “Kandi ibishanga ntabwo ari umutungo bwite w’umuturage, ni ibyanya bikomye biri mu mutungo rusange wa Leta ku nyungu zo kurengera ibidukikije.”
Uyu muyobozi avuga ko aba baturage bahawe ibi bisonuro kuva cyera, ku buryo ntawari ukwiye gukomeza kubyibazaho, ahubwo ko bakwiye gushaka izindi nzira zo kwiteza imbere.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10