Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare Mu Karere ka Rubavu, bataka inkoni bakubitwa n’abanyerondo bo mu Murenge wa Rubavu iyo bari gutaha barengeje isaha bahawe, mu gihe ubuyobozi bwa Koperative yabo buvuga ko ahubwo ari bo batahanaga inkoni bagakubita abashinzwe umutekano.
Aba banyonzi bavuga ko iyo barengeje saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bakubitwa n’abanyerondo, mu gihe bumva ko bari bakwiye guhanishwa inkoni.
Nukuri Olivier yagize ati “Abashinzwe kutwaka igare ariko hari ubusambo bihaye bakakuvutagura ukikubita hasi bari kugusaka.”
Mugenzi we Nshimiyimana Nathnael na we yagize ati “Natashye nimugoroba saa kumi n’ebyiri, ngeze hano haruguru baba baramfashe ngo ntashye nijoro bakubise hano ku kuboko mpita nkingaho ukundi, si ng’iyi n’indi nkoni se. Maze ndavuga nti rero nyamara muri kumpohotera kuko nari ndi kurisunika mu maboko.”
Bamwe muri aba banyonzi bagaragaza ko hari bagenzi babo bananiranye bakarenga ku mabwiriza kandi bagashaka guhangana n’abashinzwe kubakebura, gusa icyo bose bahurizaho ni uko hari n’ubwo inkeragutabara zibahohotera.
Sadiki Jean Paul ati “Barahari b’indisipiline baba badashaka gukurikiza amategeko, kuko hari ubwo bagufashe uririho kandi iyo isaha zageze uba ugomba kurivaho ukarisunika ntacyo bagutwara barakureka ukagenda.”
Sibomana Elias uyobora koperative y’abanyonzi bo mu Murenge wa Rubavu (VELOTRACO), avuga ko nta munyonzi wigeze abagezaho iki kibazo, ahubwo ko abanyonzi ari bo bazamura urugomo.
Ati “Aho byari bigeze ni abantu bamanuraga bya biti bashyira ku magare ngo bitangire imifuka bataha bakerewe bakaza bafite umugambi wo kurwana n’abasekirite, yamubaza impamvu ari kurigendaho nijoro bakamwadukira bagakubita basa nk’ababivuyemo baravuga ngo tuzajya dukora ku manywa gusa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rubavu, Habimana Innocent, avuga ko ingamba zo gufata abanyonzi bakerewe zagabanyije impanuka zaterwaga n’amagare mu masaha y’ijoro.
Ati “Umusaruro wo uragaragara kuko impanuka zaragabanutse ku rwego rushimishije kandi irondo ryacu ni irondo ripanze ku rwego rushimishije kuko hari cell commander ukurikirana irondo ryose ry’Akagari bikagera no ku Murenge ndetse tugira na komite y’imyitwarire, uwo bigaragaye ko yakoze amakosa arahanwa nk’abandi bakozi bose.”
Uyu muyobozi avuga ko hatarafatwa izi ngamba zo gukumira abanyonzi bagenda ku magare nyuma ya saa kumi n’ebyiri, nta joro ry’ubusa ryasigaga hatabaye impanuka mu muhanda mushya Rugerero-Byahi.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10