Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, buvuga ko ko mu kwezi bwakira abakobwa bari hagati ya 10 na 20 baba bashaka serivisi yo gukuramo inda ku byabyemerewe n’itegeko, gusa ngo hari abataramenya iby’iri tegeko.
Mu buhamya bwa bamwe mu bahuye n’ikibazo cyo gutwita inda zitifuzwaga, humvikanamo bamwe mu bakobwa batewe inda bakiri munsi y’imyaka 18 ariko bamwe bashobora guhabwa serivise zo gukuramo inda kuko bari bafite amakuru.
Icyakora bamwebagaragaza ko batigeze bahabwa iyi serivisi kuko bari bafite amakuru atandukanye ku gukuramo inda nk’uko bisobanurwa n’umwe muri bo.
Umwe muri bo ufite imyaka 16 yagize ati “Ntabyo nari nzi usibye abaturage bambwiraga ngo nzane amafaranga banzanire umuntu uyinkuriramo ariko nkaba narumvise ko hari igihe uyikuramo nabi ukajyana na yo ngira ubwoba ndavuga ngo nzamurera uko mbayeho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango itari iya Leta Rwanda NGO’s Forum ushinzwe kurwanya Icyorezo cya SIDA, guteza imbere Ubuzima no guharanira Uburenganzira bwa Muntu, Kabanyana Noriette asaba ibyiciro bitemererwa n’itegeko kugira umuco wo kwifata bagakoresha ubundi buryo butuma badatwara inda batifuza.
Ati “Abemererwa n’itegeko basaba iyi serivisi aho iteganyijwe kwa muganga naho abo itegeko ritemerera rero ntiriba ribemerera, ahubwo turabasaba kugira umuco wo kwirinda, kwifata no kutiyandarika hirindwa izo ngaruka.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganeyezu Oreste avuga ko imibare y’abantu bagana ibitaro bashaka iyi serivisi igenda yiyongera kuko ubu iri hagati y’abakobwa cyangwa abagore 10 na 20 ku kwezi.
Gusa yemeza ko hari abagikuramo inda mu buryo butemewe ariko ko bakomeje ubukangurambaga, kugira ngo babyirinde kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yavuze ko abemererwa n’itegeko, bo babikorerwa, kandi ko nta n’umwe ukwiye kugira ipfunwe, kuko bikorwa kinyamwuga ndetse uwabikorewe akagirirwa ibanga
Ati “Itegeko rigena ko uwatewe inda akaba ashaka serivisi yo kuyikuramo, bitagomba kurenza ibyumweru 22. Hari umenya amakuru agatinda gufata icyemezo cyangwa akagira isoni atinya akato ashobora guhabwa ariko turabamenyesha ko iyo serivisi itangwa mu ibanga.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique avuga a ko iyi serivisi yo gukuramo inda mu buryo bunoze ngo igiye gufasha byinshi kuko hari abaturage benshi bayikeneye.
Ati “Iyi serivisi yari isanzwe ihari cyane cyane ku bantu bahohotewe, niho byari byiganje kandi byagendaga gake bigatuma iyi serivisi itamenyekana cyane cyangwa bikanagenda gake ugereranyije n’uko byifuzwa ari nayo mpamvu Leta yashyize ubundi buryo bwo kwagura iyi Serivisi kandi bizafasha benshi.”
Ingingo ya 125 y’itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zirimo kuba utwite ari umwana, kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo, kuba usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10