Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Havuzwe imibare igaragaza ko abakobwa bashaka serivisi yo ‘gukuramo inda’ yiyongereye

radiotv10by radiotv10
28/12/2024
in MU RWANDA
0
Rubavu: Havuzwe imibare igaragaza ko abakobwa bashaka serivisi yo ‘gukuramo inda’ yiyongereye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, buvuga ko ko mu kwezi bwakira abakobwa bari hagati ya 10 na 20 baba bashaka serivisi yo gukuramo inda ku byabyemerewe n’itegeko, gusa ngo hari abataramenya iby’iri tegeko.

Mu buhamya bwa bamwe mu bahuye n’ikibazo cyo gutwita inda zitifuzwaga, humvikanamo bamwe mu bakobwa batewe inda bakiri munsi y’imyaka 18 ariko bamwe bashobora guhabwa serivise zo gukuramo inda kuko bari bafite amakuru.

Icyakora bamwebagaragaza ko batigeze bahabwa iyi serivisi kuko bari bafite amakuru atandukanye ku gukuramo inda nk’uko bisobanurwa n’umwe muri bo.

Umwe muri bo ufite imyaka 16 yagize ati “Ntabyo nari nzi usibye abaturage bambwiraga ngo nzane amafaranga banzanire umuntu uyinkuriramo ariko nkaba narumvise ko hari igihe uyikuramo nabi ukajyana na yo ngira ubwoba ndavuga ngo nzamurera uko mbayeho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango itari iya Leta Rwanda NGO’s Forum ushinzwe kurwanya Icyorezo cya SIDA, guteza imbere Ubuzima no guharanira Uburenganzira bwa Muntu, Kabanyana Noriette asaba ibyiciro bitemererwa n’itegeko kugira umuco wo kwifata bagakoresha ubundi buryo butuma badatwara inda batifuza.

Ati “Abemererwa n’itegeko basaba iyi serivisi aho iteganyijwe kwa muganga naho abo itegeko ritemerera rero ntiriba ribemerera, ahubwo turabasaba kugira umuco wo kwirinda, kwifata no kutiyandarika hirindwa izo ngaruka.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganeyezu Oreste avuga ko imibare y’abantu bagana ibitaro bashaka iyi serivisi igenda yiyongera kuko ubu iri hagati y’abakobwa cyangwa abagore 10 na 20 ku kwezi.

Gusa yemeza ko hari abagikuramo inda mu buryo butemewe ariko ko bakomeje ubukangurambaga, kugira ngo babyirinde kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yavuze ko abemererwa n’itegeko, bo babikorerwa, kandi ko nta n’umwe ukwiye kugira ipfunwe, kuko bikorwa kinyamwuga ndetse uwabikorewe akagirirwa ibanga

Ati “Itegeko rigena ko uwatewe inda akaba ashaka serivisi yo kuyikuramo, bitagomba kurenza ibyumweru 22. Hari umenya amakuru agatinda gufata icyemezo cyangwa akagira isoni atinya akato ashobora guhabwa ariko turabamenyesha ko iyo serivisi itangwa mu ibanga.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique avuga a ko iyi serivisi yo gukuramo inda mu buryo bunoze ngo igiye gufasha byinshi kuko hari abaturage benshi bayikeneye.

Ati “Iyi serivisi yari isanzwe ihari cyane cyane ku bantu bahohotewe, niho byari byiganje kandi byagendaga gake bigatuma iyi serivisi itamenyekana cyane cyangwa bikanagenda gake ugereranyije n’uko byifuzwa ari nayo mpamvu Leta yashyize ubundi buryo bwo kwagura iyi Serivisi kandi bizafasha benshi.”

Ingingo ya 125 y’itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zirimo kuba utwite ari umwana, kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo, kuba usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + six =

Previous Post

Ubutumwa bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye The Ben na Pamella kubera amashusho yabo

Next Post

Ubutumwa bwuzuye impanuro n’impamba byatuma mu miryango hatubera nk’ijuru rito

Related Posts

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’umuceri bahinga mu gishanga cya Rwasave, giherereye mu Karere ka Gisagara gihana imbibi n’aka Huye, baravuga ko...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bwuzuye impanuro n’impamba byatuma mu miryango hatubera nk’ijuru rito

Ubutumwa bwuzuye impanuro n'impamba byatuma mu miryango hatubera nk'ijuru rito

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.