Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Ibikorwa by’urugomo rukabije bakorerwa babona bishobora kuzavamo ibindibindi

radiotv10by radiotv10
08/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Ibikorwa by’urugomo rukabije bakorerwa babona bishobora kuzavamo ibindibindi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, bamaze igihe bataka urugomo bakorerwa n’aborozi bakomeye bakoresha abashumba bakirara mu ntsina zabo bakazitema bakazigaburira inka zabo, bavuga ko bafite ubwoba bw’umutekano nyuma y’uko hari uwo batemeye urutoki rwa hegitari ebyiri, intsinda zose bakazimarira hasi, ndetse uru rugomo rukaba rwarabyaye inzigo hagati y’abahinzi n’aborozi.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuye bamwe muri aba bahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Rubavu, bagarutse ku kibazo cy’amakimbirane amaze igihe kinini hagati yabo n’aborozi bakomeye bo muri uyu Murenge, bakavuga ko bamwe muri bo babatemera urutoki bakarugaburira inka zabo.

Gacaniro Jean de Dieu uvuga ko amaze imyaka 3 atabaza ubuyobozi kubera uru rugomo akorerwa, avuga ko hari n’abo byateye ubwoba ku mutekano wabo, ariko bakabura umwanzuro babifatira kuko n’ubuyobozi busa nk’ubwabyirengagije.

Ati “Ko umuntu ahunga akajya mu kindi Gihugu ahunze intambara, njye nzahunga inzara? Keretse banyeretse wenda ahandi hantu naba cyangwa se niyahure njye n’umuryango wanjye wose tuzajye mu Kivu dupfe kuko ntacyo tumariye iki gihugu.”

Nikuze Mariya, akaba umugore wa Gacaniro, yagize ati “Ubuyobozi burabizi, Mudugudu yarahageze arabireba, ntakintu cyakozweho bigeze igihe urutoki rurangiriye.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko babujijwe umutekano n’aborozi bafite inzuri rwagati mu mirima yabo kuko bashaka kuyibirukanamo ku ngufu.

Umwe ati “Ikintu yaba yarakoreye aba bantu twarakiyobewe, kugira ngo bamugire gutya, umurima bawugire gutya ari wo wari umutunze.”

Bamwe mu bashumba baragirira aba borozi b’abakire, bavuga ko batema intsina z’abaturage, ari ba Sebuja babibategetse bababwira ko bafitanye amakimbirane.

Umwe yagize ati “Hari igihe nk’abakire bamwe na bamwe boroye, wumva bavuze ngo mujye mwa runaka murare muzitema, barare banarugabuye. Ugasanga urutoki rwose bararuhunze rurashize. Ariko urumva na bo nyine ntibiyohereza, ni akazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko ikibazo cy’amakimbirane y’abahinzi n’aborozi kizwi ndetse ko kiri gushakirwa umuti urambye, habanje kumenya abashumba bavugwaho gukora ibi bikorwa.

Yagize ati “Aho abashumba bagomba guhabwa akazi nk’uko n’undi wese atanga umuntu w’umwishingizi, akagaragaza imyirondoro ye, umuntu utagira indangamuntu ntashobora guhabwa akazi agomba kubanza kuyishaka kandi tugashaka n’amakuru ko aho yavuye ari umuntu w’inyangamugayo.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko n’aborozi na bo bazana abashumba bakabasiga muri izi nzuri, bakigendera, na bo bagomba gufatirwa ingamba.

Ati “Iki rero ni ikibazo twafashe ku rwego ruhanitse rw’umutekano, tukaba twizeza Abanyarubavu ko ikibazo tukizi kandi ko turi kugikemura mu buryo burambye.”

Uretse kuba uyu muturage atabarizwa na bagenzi be, ikibazo cye agihuriraho n’abandi, kuko bamwe bakigendana intimba yo kubangamirwa n’aborozi bavuga ko bamaze kubakenesha.

Gacaniro Jean de Dieu avuga ko uru rugomo rumaze gufata indi ntera
Zimwe mu ntsina bazitema zinafite ibitoki bikiri bito

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

House Republicans Vote to End Rule Stopping Coal Mining Debris From Being Dumped in Streams

Next Post

President Trump Threatens to Send U.S. Troops to Mexico to Take Care of ‘Bad Hombres’

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku kirego u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya ku kirego u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

by radiotv10
27/01/2026
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted international philanthropists Bill and Joyce Cummings, along with key actors in...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya ku kirego u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku kirego u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post

President Trump Threatens to Send U.S. Troops to Mexico to Take Care of 'Bad Hombres'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya ku kirego u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.