Sunday, September 8, 2024

Rubavu: Ibikorwa by’urugomo rukabije bakorerwa babona bishobora kuzavamo ibindibindi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, bamaze igihe bataka urugomo bakorerwa n’aborozi bakomeye bakoresha abashumba bakirara mu ntsina zabo bakazitema bakazigaburira inka zabo, bavuga ko bafite ubwoba bw’umutekano nyuma y’uko hari uwo batemeye urutoki rwa hegitari ebyiri, intsinda zose bakazimarira hasi, ndetse uru rugomo rukaba rwarabyaye inzigo hagati y’abahinzi n’aborozi.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuye bamwe muri aba bahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Rubavu, bagarutse ku kibazo cy’amakimbirane amaze igihe kinini hagati yabo n’aborozi bakomeye bo muri uyu Murenge, bakavuga ko bamwe muri bo babatemera urutoki bakarugaburira inka zabo.

Gacaniro Jean de Dieu uvuga ko amaze imyaka 3 atabaza ubuyobozi kubera uru rugomo akorerwa, avuga ko hari n’abo byateye ubwoba ku mutekano wabo, ariko bakabura umwanzuro babifatira kuko n’ubuyobozi busa nk’ubwabyirengagije.

Ati “Ko umuntu ahunga akajya mu kindi Gihugu ahunze intambara, njye nzahunga inzara? Keretse banyeretse wenda ahandi hantu naba cyangwa se niyahure njye n’umuryango wanjye wose tuzajye mu Kivu dupfe kuko ntacyo tumariye iki gihugu.”

Nikuze Mariya, akaba umugore wa Gacaniro, yagize ati “Ubuyobozi burabizi, Mudugudu yarahageze arabireba, ntakintu cyakozweho bigeze igihe urutoki rurangiriye.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko babujijwe umutekano n’aborozi bafite inzuri rwagati mu mirima yabo kuko bashaka kuyibirukanamo ku ngufu.

Umwe ati “Ikintu yaba yarakoreye aba bantu twarakiyobewe, kugira ngo bamugire gutya, umurima bawugire gutya ari wo wari umutunze.”

Bamwe mu bashumba baragirira aba borozi b’abakire, bavuga ko batema intsina z’abaturage, ari ba Sebuja babibategetse bababwira ko bafitanye amakimbirane.

Umwe yagize ati “Hari igihe nk’abakire bamwe na bamwe boroye, wumva bavuze ngo mujye mwa runaka murare muzitema, barare banarugabuye. Ugasanga urutoki rwose bararuhunze rurashize. Ariko urumva na bo nyine ntibiyohereza, ni akazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko ikibazo cy’amakimbirane y’abahinzi n’aborozi kizwi ndetse ko kiri gushakirwa umuti urambye, habanje kumenya abashumba bavugwaho gukora ibi bikorwa.

Yagize ati “Aho abashumba bagomba guhabwa akazi nk’uko n’undi wese atanga umuntu w’umwishingizi, akagaragaza imyirondoro ye, umuntu utagira indangamuntu ntashobora guhabwa akazi agomba kubanza kuyishaka kandi tugashaka n’amakuru ko aho yavuye ari umuntu w’inyangamugayo.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko n’aborozi na bo bazana abashumba bakabasiga muri izi nzuri, bakigendera, na bo bagomba gufatirwa ingamba.

Ati “Iki rero ni ikibazo twafashe ku rwego ruhanitse rw’umutekano, tukaba twizeza Abanyarubavu ko ikibazo tukizi kandi ko turi kugikemura mu buryo burambye.”

Uretse kuba uyu muturage atabarizwa na bagenzi be, ikibazo cye agihuriraho n’abandi, kuko bamwe bakigendana intimba yo kubangamirwa n’aborozi bavuga ko bamaze kubakenesha.

Gacaniro Jean de Dieu avuga ko uru rugomo rumaze gufata indi ntera
Zimwe mu ntsina bazitema zinafite ibitoki bikiri bito

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts