Tuesday, September 10, 2024

Rubavu: Insoresore ziyise izina rikanganye ziravugwa ahandi nyuma yo guhashywa aho zari zarazengereje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, baravuga ko insoresore ziyise ‘Abuzukuru ba Shitani’ zari zarazengereje abatuye mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, ubu zageze no muri aka gace batuyemo, na bo zikaba zibageze habi.

Iri itsinda ryiyise ‘Abuzukuru ba Shitani’ ryari ryarazengereje abaturage bo mu duce tw’Umurenge wa Rubavu nk’Utugari twa Byahi na Rukoko n’ahandi mu nkengero z’umujyi wa Gisenyi, ziza guhagurukirwa na Polisi.

Gusa nyuma y’ibikorwa bitandukanye byo kurwanya izi nsoresore, ubu hari abatuye mu Murenge wa Cyanzarwe bavuga ko zageze muri uyu Murenge w’icyaro.

Abarimo nababashije gucika urugomo rw’izi nsoresore, bavuga ko zibategera mu ishyamba rinini riri mu kagari ka Busigari, aho ziba zitwaje intwaro gakondo.

Muhoza ati “Barantangiriye maze barambaza ngo wikoreye iki? mbabwira ko ari epinard [imboga] maze barambwira ngo nture hasi nuko ntura hasi ndiruka kuko bari bafite inkoni n’imipanga.”

Uwitwa Uwamahoro avuga ko na we yacitse izi nsoresore ubwo zategaga undi muturage zikamutera ibyuma, ati “byari nka saa moya [z’ijoro] ngeze muri Kenya [ukimara gusohoka muri iryo shyamba] numva induru baravuga ngo Sembeba bamaze kumutera ibyuma.”

Aba baturage bakomeza bagaragaza ko nubwo bamwe batabivuga ngo izi nsoresore hari n’abagore n’abakobwa zambura ndetse ngo zikanabafata ku ngufu.

Antone Sezikeye ati “Iki kibazo kibangamiye benshi yaba abagore yaba abakobwa bose ni kimwe.”

Jean d’Amour na we ati “None se iyo bamufashe bakamwambura utwo afite twose barangiza bakamufata no ku ngufu ntabwo aba ahohotewe? Batuzanira umutekano kuri iri shyamba natwe tukajya tuhanyura twisanzuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Evariste Nzabahimana avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko cyafatiwe ingamba zo kugishakira umuti ku bufatanyije n’abashinzwe umutekano

Ati “Hari abantu nka bangahe bamaze kuhamburirwa, ariko nta muntu turamenya w’umudamu cyangwa umukobwa wahafatiwe ku ngufu, gusa twakoranye n’inzego z’umutekano tukivugutira umuti.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe akomeza avuga ko abakomerekerejwe mu bikorwa by’izi nsoresore, bose bivuje kandi bameze neza.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts