Rubavu: Ivatiri ifite ibirango byo muri Congo yasekuye inzu iruhukiramo imbere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka nto y’ivatiri ifite ibirango byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakoreye impanuka mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, isekura inzu y’umuturage iruhukiramo imbere.

Iyi mpanuka yabaye mu gicuku cyo mu ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022 mu Kagari ka Mbugangali muri uyu Murenge wa Gisenyi.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru wa RADIOTV10  yahageze mu masaha ya saa tanu zishyira saa sita z’amanywa, asanga iyi modoka y’umweru yo mu bwoko bw’ivatiri ifite purake y’inkongomani  CGO8601 AB22 yari itwawe n’uwitwa Nshumbusho Barinda Claude igiparitse mu nzu y’umuturage witwa  Munana Munyambaraga.

Nubwo iyi nzu y’ubucuruzi yagonzwe bikomeye n’iyi modoka ngo imana yakinze akaboko umugabo yasanzemo ntiyagiro icyo aba gusa ngo yakomerekejwe n’amatafari yasenyutse kuri iyi nzu akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

Iyi modoka ngo yavaga ahitwa ku Karundo yerecyeza ahitwa Buhuru.

Ikoni yagongeyemo iyi nzu ritungwa agatoki na benshi mu bahatuye kuko haherutse kubera indi mpanuka.

Aba baturage bavuga ko imvano y’izi mpanuka ari uko abubatse umuhanda ngo bahageze bakubaka muto cyane bigora imodoka kubisikanamo no kuba nta dos d’ane zifasha kugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga.
SSP Rene Irene, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko mu byateye iyi mpanuka harimo no kuba uwari uyitwaye yari yanyoye ibisindisha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru