Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen.Muhoozi yahishuye kimwe mu byo yaganiriye na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
16/03/2022
in MU RWANDA
0
Gen.Muhoozi yahishuye kimwe mu byo yaganiriye na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, yavuze kimwe mu byo yaganiriye na Perezida Paul Kagame, anamushimira kuba yaramuhaye amahirwe yo kugira ngo agire uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wageze mu Rwanda ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, uwo munsi yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye, bagirana ibiganiro bigamije gukomeza kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.

Uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yasoje uruzinduko rwe kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022 ubwo yahise asubira mu Gihugu cye.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Lt Gen Muhoozi yavuze ko kimwe mu byo yaganiriye na Perezida Paul Kagame ari “imbogamizi nke zikiri mu guhuza ibikorwa mu ifungurwa ry’umupaka (igiciro kinini y’igipimo cya COVID-19 cya PCR n’ibindi).”

Lt Gen Muhoozi yakomeje avuga ko Perezida Paul Kagame yamwizeje ko ibyo bibazo byose bigiye gukemuka.

One of the issues we discussed concerned the few difficulties still connected with the border opening (the high cost of PCR tests for Covid-19 etc). President @PaulKagame assured me all that will be sorted out. I thank His Excellency @KagutaMuseveni for giving me the… pic.twitter.com/JrkOT2hPkA

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 16, 2022

Yasoje ubu butumwa bwe ashimira Perezida Paul Kagame kuba “yarampaye amahirwe mu gukorera Igihugu cyanjye mu kubura umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda.”

Lt Gen Muhoozi kuri uyu wa Kabiri mbere y’amasaha macye ngo asoze uruzinduko rwe, yanakiriwe na Perezida Paul Kagame mu rwuri rwe amugabira Inka z’inyambo.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga mu biro bye Gen Muhoozi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

IFOTO: Ni umwana w’Igihugu…Min.Gatabazi agaburira umwana w’i Musanze

Next Post

Rubavu: Ivatiri ifite ibirango byo muri Congo yasekuye inzu iruhukiramo imbere

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Ivatiri ifite ibirango byo muri Congo yasekuye inzu iruhukiramo imbere

Rubavu: Ivatiri ifite ibirango byo muri Congo yasekuye inzu iruhukiramo imbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.