Gen.Muhoozi yahishuye kimwe mu byo yaganiriye na Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, yavuze kimwe mu byo yaganiriye na Perezida Paul Kagame, anamushimira kuba yaramuhaye amahirwe yo kugira ngo agire uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wageze mu Rwanda ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, uwo munsi yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye, bagirana ibiganiro bigamije gukomeza kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.

Izindi Nkuru

Uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yasoje uruzinduko rwe kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022 ubwo yahise asubira mu Gihugu cye.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Lt Gen Muhoozi yavuze ko kimwe mu byo yaganiriye na Perezida Paul Kagame ari “imbogamizi nke zikiri mu guhuza ibikorwa mu ifungurwa ry’umupaka (igiciro kinini y’igipimo cya COVID-19 cya PCR n’ibindi).”

Lt Gen Muhoozi yakomeje avuga ko Perezida Paul Kagame yamwizeje ko ibyo bibazo byose bigiye gukemuka.

Yasoje ubu butumwa bwe ashimira Perezida Paul Kagame kuba “yarampaye amahirwe mu gukorera Igihugu cyanjye mu kubura umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda.”

Lt Gen Muhoozi kuri uyu wa Kabiri mbere y’amasaha macye ngo asoze uruzinduko rwe, yanakiriwe na Perezida Paul Kagame mu rwuri rwe amugabira Inka z’inyambo.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga mu biro bye Gen Muhoozi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru