Rubavu: Polisi yafashe abakekwaho gutera urugo bagakomeretsa umugabo n’umugore bakoresheje inzembe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abantu babiri bo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

Inkuru yatambutse kuri RADIOTV10, yavugaga ko abazwi nk’abuzukuru ba Shitani bakekwaho gutera urugo rw’umuturage bagakomeretsa bikomeye umugabo n’umugore bakoresheje inzembe.

Izindi Nkuru

Nahimana James na Nyiraneza Mariette bakomerekejwe n’aba bantu, bahise bajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Byahi.

Polisi y’u Rwanda yahise itangaza ko iki kibazo cyamenyekanye kandi ko iri gushakisha abakekwaho gukora uru rugomo.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abantu babiri.

Ubutumwa bwa Poliri y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter, bugira buti “Twafashe Muvandimwe Innocent na Bapfakubyara Evaliste bakekwaho gukubita no gukomeretsa Nahimana James na Nyiraneza Mariette ku itariki ya 09 Ukuboza 2021. Byabereye mu murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.”

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe iperereza rigikomeje.

Abazwi nk’abuzukuru ba Shitani bakomeje kugarukwaho mu Karere ka Rubavu ko bakomeje guteza urugomo kuko batega umuhisi n’umugenzi bakamwambura ibyo afite ndetse bakanabakubita.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru