• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Umugabo wishe umukobwa yateye inda n’umwana babyaranye abakase amajosi yakatiwe burundu

radiotv10by radiotv10
07/01/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Umugabo wishe umukobwa yateye inda n’umwana babyaranye abakase amajosi yakatiwe burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo wishe akase amajosi umukobwa yari yarateye inda ndetse n’umwana babyaranye nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica biturutse ku bushake.

Urukiko rwisumbuye rwasomye umwanzuro warwo mu cyumweru gishize tariki 31 Ukuboza 2021 aho rwahamije icyaha cyo kwica ku bushake Niyonshuti Gaston yakoze mu ijoro ryo ku ya 19 Ugushyingo 2021.

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu buregamo uyu Niyonshuti Gaston wakoreye iki cyaha mu Mudugudu wa Cyahafi mu Kagari ka Gatega mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero.

Ubushinjacyaha burega uyu mugabo kuba mu ijoro ryo ku ya 19 Ugushyingo 2021 yarishe umukobwa yari yarateye inda n’umwana bari barabyaranye abakase amajosi akoresheje icyuma.

Niyonshuti Gaston yashyize mu bikorwa umugambi yateguye wo kwica umukobwa witwa Kuradusenge Joseline yari yarateye inda bakabyarana umwana w’umukobwa, akabona ko atazajya abona indezo, ibyo bikiyongeraho ko  atanashaka ko umugore we babana barashyingiranywe byemewe n’amategeko amenya ko yabyaranye n’undi mugore.

Niyonshuti akoresheje uburiganya yashutse  Kuradusenge Joseline ko agiye kumuha aho akorera kugira ngo ajye abona ibitunga umwana babyaranye, ni bwo yashatse inzu mu Murenge wa Hindiro arayikodesha arangije akura uwo mukobwa mu Murenge wa Bwira aho akomoka amubwira ko agiye kumukoderesha inzu mu Murenge wa Hindiro muri centre ya Gatega bayijyamo banayiraramo.

Tariki 19 Ugushyingo 2021 nibwo yamwishe hamwe n’umwana babyaranye abakase ijosi, abasigamo arigendera nyuma biza kumenyekana bukeye kuko we yari yamaze gutoroka nyuma aza gufatirwa ku mupaka w’u Rwanda na DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 3 =

Previous Post

Sinzi impamvu abantu badasinzira kubera amasezerano yanjye-Mashami

Next Post

Umugore akurikiranyweho guteka umutwe yaka abantu amafaranga avuga ko yayatumwe n’Umukuru wa Polisi

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Umugore akurikiranyweho guteka umutwe yaka abantu amafaranga avuga ko yayatumwe n’Umukuru wa Polisi

Umugore akurikiranyweho guteka umutwe yaka abantu amafaranga avuga ko yayatumwe n’Umukuru wa Polisi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.