Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Umugabo wishe umukobwa yateye inda n’umwana babyaranye abakase amajosi yakatiwe burundu

radiotv10by radiotv10
07/01/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Umugabo wishe umukobwa yateye inda n’umwana babyaranye abakase amajosi yakatiwe burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo wishe akase amajosi umukobwa yari yarateye inda ndetse n’umwana babyaranye nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica biturutse ku bushake.

Urukiko rwisumbuye rwasomye umwanzuro warwo mu cyumweru gishize tariki 31 Ukuboza 2021 aho rwahamije icyaha cyo kwica ku bushake Niyonshuti Gaston yakoze mu ijoro ryo ku ya 19 Ugushyingo 2021.

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu buregamo uyu Niyonshuti Gaston wakoreye iki cyaha mu Mudugudu wa Cyahafi mu Kagari ka Gatega mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero.

Ubushinjacyaha burega uyu mugabo kuba mu ijoro ryo ku ya 19 Ugushyingo 2021 yarishe umukobwa yari yarateye inda n’umwana bari barabyaranye abakase amajosi akoresheje icyuma.

Niyonshuti Gaston yashyize mu bikorwa umugambi yateguye wo kwica umukobwa witwa Kuradusenge Joseline yari yarateye inda bakabyarana umwana w’umukobwa, akabona ko atazajya abona indezo, ibyo bikiyongeraho ko  atanashaka ko umugore we babana barashyingiranywe byemewe n’amategeko amenya ko yabyaranye n’undi mugore.

Niyonshuti akoresheje uburiganya yashutse  Kuradusenge Joseline ko agiye kumuha aho akorera kugira ngo ajye abona ibitunga umwana babyaranye, ni bwo yashatse inzu mu Murenge wa Hindiro arayikodesha arangije akura uwo mukobwa mu Murenge wa Bwira aho akomoka amubwira ko agiye kumukoderesha inzu mu Murenge wa Hindiro muri centre ya Gatega bayijyamo banayiraramo.

Tariki 19 Ugushyingo 2021 nibwo yamwishe hamwe n’umwana babyaranye abakase ijosi, abasigamo arigendera nyuma biza kumenyekana bukeye kuko we yari yamaze gutoroka nyuma aza gufatirwa ku mupaka w’u Rwanda na DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =

Previous Post

Sinzi impamvu abantu badasinzira kubera amasezerano yanjye-Mashami

Next Post

Umugore akurikiranyweho guteka umutwe yaka abantu amafaranga avuga ko yayatumwe n’Umukuru wa Polisi

Related Posts

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

by radiotv10
19/05/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannete Kagame, bari kumwe n’abuzukuru bombi, Anaya Abe na Amalia Agwize Ndengeyingoma, barebye umukino APR...

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

by radiotv10
19/05/2025
0

Amasengeso abera ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuwe mu Karere ka Ruhango, yahagaritswe by’agateganyo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko iki...

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi
MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

by radiotv10
19/05/2025
0

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

19/05/2025
Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

19/05/2025
Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

17/05/2025
Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugore akurikiranyweho guteka umutwe yaka abantu amafaranga avuga ko yayatumwe n’Umukuru wa Polisi

Umugore akurikiranyweho guteka umutwe yaka abantu amafaranga avuga ko yayatumwe n’Umukuru wa Polisi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.