Umuturarwanda ufite inkomoko muri Oman, utuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, watsinze urubanza yaburanagamo n’umuturanyi we, akanasubizwa umutungo baburanaga, akanandikira Perezida Paul Kagame amushimira, aravuga ko ubu agarutse amuririra kuko ubuyobozi bushaka guca ruhinganyuma ngo buteshe agaciro icyemezo cy’Urukiko.
Al BARWANI Jamila Hamood Salim utuye mu Mudugudu wa Rurembo mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba, yatsinze urubanza yaburanagamo n’umuturanyi we, rwasomwe tariki 30 Kanama 2022.
Tariki 17 Ugushyingo 2022, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga yaje kurangiza urubanza, asubiza uyu muturage umutungo w’ubutaka yari yatsindiye muri uru rubanza.
Al BARWANI Jamila Hamood Salim yabwiye RADIOTV10 ko kuva iki gihe atigeze abona umutekano kuko hari abayobozi bakomeje kumuhoza ku nkeke bashaka gutesha agaciro biriya byemezo.
Ati “Baraje barapima bampereza ibyanjye ndishima, bamaze kubinsubiza nyuma buri munsi nkajya mbona ibibazo. Nabonye abantu baje bavuga ko bavuye mu Ntara bahagarariye ubutaka, baza gupima ubutaka bwanjye ngo kuko basanze barapimye nabi.”
Muri iki kiganiro cye avuga ko ari ubutumwa ageneye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize ati “Nyakubahwa ndagusaba umfashe nkuko wamfashije ukurikirane aba bantu bari kumbuza amahoro, nta mahoro mfite nyakubahwa.”
Uyu muturage avuga ko abo bayobozi barimo itsinda ry’abo mu biro by’umubitsi w’impapuro mpamo mu Ntara y’Iburengerazuba, bamurembeje kuko bari gukorana n’uwo baburanaga bashaka kumusubiza umutungo yari yatsindiye.
Akomeza avuga ko aka karengane kadakwiye, ati “Oya, ibi birakabije, Urukiko rurangije ikintu cyose, nandikira Perezida mushimira ko bampereje ibyanjye, none irindi tsinda riraje ngo baje gupima…
Nyakubahwa nubwo ntazi kuvuga ikinyarwanda neza ariko ngarutse kukuririra, ni njyewe Jamila Hamood Salim uturuka muri Oman, ndi Umunyamahanga muri iki Gihugu nkoreramo, ariko ubu nta mutekano mfite.”
Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Nsengiyumva Jean Damascene warangije uru rubanza, avuga ko ibyakozwe n’iri tsinda ry’umubitsi w’impapuro mpamo mu Ntara y’uburengerazuba ryaje riherekejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bidakurikije amategeko ndetse ko bisa nk’iterabwoba bashyira kuri uyu muturage.
Ati “Njye mbibonamo gukoresha ububasha bafite mu gushaka gutesha agaciro icyemezo cy’Urukiko kuko bose barabizi ko iyo Umuhesha w’Inkiko yarangije nabi urubanza, hari izindi nzira zateganyijwe ariko ntabwo hazamo izindi nzego nka Gitifu w’akagari cyangwa w’Akarere cyangwa mayor w’Akarere.”
Uyu muhesha w’Inkiko uvuga ko yakoze ibiri mu bubasha bwe, yavuze ko atazi ikihishe inyuma y’ibiri gukorwa n’ubuyobozi ariko ko gishobora kuba gihari.
Umubitsi w’Inyandiko mpamo mu Ntara y’Iburengerazuba, Jean Claude Tuyisenge waje mu gikorwa cyo kongera gupima ubu butaka, yavuze ko iki gikorwa bagitegetswe n’Umucamanza, ariko ko bahuye n’imbogamizi ubwo umwe muri aba bafitanye ikibazo, yitambikaga iki gikorwa.
Ati “Icyo twakoze ni ukubifatira inyandiko kuko ntabwo twari kujya mu butaka bw’umuntu atabyemeye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Idephonse Kambogo aherutse kubwira RADIOTV10 ko iyo havutse ikibazo mu myanzuro yaturutse mu nkiko, nubundi bikemurwa n’Inkiko ariko ko Akarere kadashobora kubyinjiramo.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10