Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Umunyamahanga washimiye Perezida ko yakemuriwe ikibazo ubu aramuririra

radiotv10by radiotv10
26/11/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Rubavu: Umunyamahanga washimiye Perezida ko yakemuriwe ikibazo ubu aramuririra
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturarwanda ufite inkomoko muri Oman, utuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, watsinze urubanza yaburanagamo n’umuturanyi we, akanasubizwa umutungo baburanaga, akanandikira Perezida Paul Kagame amushimira, aravuga ko ubu agarutse amuririra kuko ubuyobozi bushaka guca ruhinganyuma ngo buteshe agaciro icyemezo cy’Urukiko.

Al BARWANI Jamila Hamood Salim utuye mu Mudugudu wa Rurembo mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba, yatsinze urubanza yaburanagamo n’umuturanyi we, rwasomwe tariki 30 Kanama 2022.

Tariki 17 Ugushyingo 2022, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga yaje kurangiza urubanza, asubiza uyu muturage umutungo w’ubutaka yari yatsindiye muri uru rubanza.

Al BARWANI Jamila Hamood Salim yabwiye RADIOTV10 ko kuva iki gihe atigeze abona umutekano kuko hari abayobozi bakomeje kumuhoza ku nkeke bashaka gutesha agaciro biriya byemezo.

Ati “Baraje barapima bampereza ibyanjye ndishima, bamaze kubinsubiza nyuma buri munsi nkajya mbona ibibazo. Nabonye abantu baje bavuga ko bavuye mu Ntara bahagarariye ubutaka, baza gupima ubutaka bwanjye ngo kuko basanze barapimye nabi.”

Muri iki kiganiro cye avuga ko ari ubutumwa ageneye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize ati “Nyakubahwa ndagusaba umfashe nkuko wamfashije ukurikirane aba bantu bari kumbuza amahoro, nta mahoro mfite nyakubahwa.”

Uyu muturage avuga ko abo bayobozi barimo itsinda ry’abo mu biro by’umubitsi w’impapuro mpamo mu Ntara y’Iburengerazuba, bamurembeje kuko bari gukorana n’uwo baburanaga bashaka kumusubiza umutungo yari yatsindiye.

Akomeza avuga ko aka karengane kadakwiye, ati “Oya, ibi birakabije, Urukiko rurangije ikintu cyose, nandikira Perezida mushimira ko bampereje ibyanjye, none irindi tsinda riraje ngo baje gupima…

Nyakubahwa nubwo ntazi kuvuga ikinyarwanda neza ariko ngarutse kukuririra, ni njyewe Jamila Hamood Salim uturuka muri Oman, ndi Umunyamahanga muri iki Gihugu nkoreramo, ariko ubu nta mutekano mfite.”

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Nsengiyumva Jean Damascene warangije uru rubanza, avuga ko ibyakozwe n’iri tsinda ry’umubitsi w’impapuro mpamo mu Ntara y’uburengerazuba ryaje riherekejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bidakurikije amategeko ndetse ko bisa nk’iterabwoba bashyira kuri uyu muturage.

Ati “Njye mbibonamo gukoresha ububasha bafite mu gushaka gutesha agaciro icyemezo cy’Urukiko kuko bose barabizi ko iyo Umuhesha w’Inkiko yarangije nabi urubanza, hari izindi nzira zateganyijwe ariko ntabwo hazamo izindi nzego nka Gitifu w’akagari cyangwa w’Akarere cyangwa mayor w’Akarere.”

Uyu muhesha w’Inkiko uvuga ko yakoze ibiri mu bubasha bwe, yavuze ko atazi ikihishe inyuma y’ibiri gukorwa n’ubuyobozi ariko ko gishobora kuba gihari.

Umubitsi w’Inyandiko mpamo mu Ntara y’Iburengerazuba, Jean Claude Tuyisenge waje mu gikorwa cyo kongera gupima ubu butaka, yavuze ko iki gikorwa bagitegetswe n’Umucamanza, ariko ko bahuye n’imbogamizi ubwo umwe muri aba bafitanye ikibazo, yitambikaga iki gikorwa.

Ati “Icyo twakoze ni ukubifatira inyandiko kuko ntabwo twari kujya mu butaka bw’umuntu atabyemeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Idephonse Kambogo aherutse kubwira RADIOTV10 ko iyo havutse ikibazo mu myanzuro yaturutse mu nkiko, nubundi bikemurwa n’Inkiko ariko ko Akarere kadashobora kubyinjiramo.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 6 =

Previous Post

BREAKING: Zibura iminota M23 ifashe icyemezo gitunguranye kiri mu murongo w’ibyo yasabwe

Next Post

Video y’indirimbo yaririmbyemo Buravan ataratabaruka irimo umuvandimwe we basa cyane

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Video y’indirimbo yaririmbyemo Buravan ataratabaruka irimo umuvandimwe we basa cyane

Video y’indirimbo yaririmbyemo Buravan ataratabaruka irimo umuvandimwe we basa cyane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.