• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Zibura iminota M23 ifashe icyemezo gitunguranye kiri mu murongo w’ibyo yasabwe

radiotv10by radiotv10
25/11/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
3
M23 yafatiwe ibyemezo bikarishye birimo ibyo igomba gukora bigenzurwa na FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Saa kumi n’ebyiri (18:00’) zibura iminota micye, umutwe wa M23 wari wahawe kutarenza iyi saha utarubahiriza ibyo wasabwe, wemeye guhagarika imirwano ariko ugira icyo usaba Guverinoma ya DRC ndetse n’umuhuza.

Mu nama yahuje abakuru b’Ibihugu i Luanda muri Angola ku wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, umutwe wa M23 wari wasabwe ko kugeza uyu munsi saa kumi n’imwe z’umugoroba (18:00) ugomba kuba wahagaritse kugaba ibitero kuri FARDC no kuri MONUSCO.

Saa kumi n’ebyiri zibura iminota micye zo kuri kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw’Umutwe wa M23, bwashyize hanze itangazo rivuga ko wemeye guhagarika imirwano nkuko byasabwe n’Abakuru b’Ibihugu ariko ugasaba Guverinoma ya DRC n’igisirikare cyayo kubahiriza iki cyemezo.

Ingingo ya gatatu y’iri tangazo ivuga kuri iki cyemezo cyo guhagarika imirwano, ikomeza ivuga ko M23 “na yo ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abaturage mu gihe haba habayeho kurenga ku mwanzuro wo guhagarika imirwano wafashwe.”

Umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko utigeze ugaba ibitero kuri FARDC ahubwo ko ari yo iyigabaho ibitero, biratuma na wo witabara ndetse ko ari na yo ntandaro yo gufata ibice binyuranye wagiye ufata, ugamije kwirinda no kuburizamo ibitero ugabwaho na FARDC ifatanyije n’imitwe inyuranye.

Iri tangazo rya M23 nubwo hanasinywe amasezerano atandukanye yo guhagarika imirwano ariko yagiye arengwaho na Guverinoma ya Congo binyuze mu bufatanye b’Igisirikare cyayo cya FARDC n’indi mitwe irimo FDLR, NYATURA, ACPLS, CODECO na Mai-Mai.

Uyu mutwe kandi wasabye ko wahura n’umuhuza muri iki kibazo ndete n’uruhande ruri gutanga ubufasha kugira ngo haganirwe ku buryo mu Gihugu hagarurwa amahoro.

RADIOTV10

Comments 3

  1. BENIMANA Eric says:
    4 years ago

    I’m happy for joining

    Reply
  2. Eric Benimana says:
    4 years ago

    I’m happy for joining

    Reply
  3. Eric Benimana says:
    4 years ago

    I’m happy for joining your team

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + twenty =

Previous Post

Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Next Post

Rubavu: Umunyamahanga washimiye Perezida ko yakemuriwe ikibazo ubu aramuririra

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Rubavu: Umunyamahanga washimiye Perezida ko yakemuriwe ikibazo ubu aramuririra

Rubavu: Umunyamahanga washimiye Perezida ko yakemuriwe ikibazo ubu aramuririra

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.