Rubavu: Umusaza arakekwaho kwicwa n’inzuki zamuriye agiye kuzirukana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusaza wo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bamusanze yapfuye yariwe n’inzuki yari yagiye kwirukana, bikaba bikekwa ko ari zo zamwivuganye ndetse n’umuriro yazitwikishaga.

Umurambo w’uyu musaza w’imyaka 65 wabonetse nyuma yuko avuye mu rugo mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje tariki 24 Nzeri agiye kwirukana inzuki zari zabateye zikaza mu isambu yabo.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo wagiye agiye kwirukana izo nzuki zari mu murima wabo uherereye mu Kagari ka Kinigi muri uyu Murenge wa Nyamyumba, yavuye mu rugo amenyesheje umugore we.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, avuga ko uyu mugabo witwa Biribagabo Sekayuzi Deo, yabonye izo nzuki ubwo yajyaga mu murima agiye guhinda agasanga hari inzuki.

Avuga ko uyu mugabo yahise asubira iwe mu rugo gufata ikibiriti ubundi ajya gutwika izo nzuki, nyuma bakaza kumusanga yapfiriye aho ndetse yariwe n’inzuki, yanahiye ku buryo umuriro wanamukuruye ukamwica.

Niyomugabo Innocent uyobora Umurenge wa Nyamyumba, yemeje aya makuru y’urupfu rwa nyakwigendera avuga ko basanze yariwe n’inzuki ndetse yanahiye.

Yagize ati “Birashoboka ko inzuki zamuriye noneho umuriro yari yatwitse ngo wirukane izo nzuki, ukamutwika.”

Umuryango wa nyakwigendera wahise usaba ko ashyingurwa, bikaba biteganyijwe ko aherekezwa uyu munsi ku wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru