Ingabo za Kenya nazo zageze DRCongo zinjiriye Bunagana ahari M23 iri mu bizijyanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ingabo za Kenya na zo zamaze kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, zinyura muri Bunagana imaze iminsi igenzurwa na M23.

Izi ngabo zigiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zigiye zisanga izindi zo mu Bihugu bigize uyu muryango zirimo iz’u Burundi zagezeyo ku ikubitiro ndetse n’iza Sudani y’Epfo.

Izindi Nkuru

Amakuru dukesha Umunyamakuru wa Politiki wo muri Kenya, Mwangi Maina, yemeza ko izi ngabo za Kenya zageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Yavuze ko izi ngabo za Kenya zigiye mu butumwa bwo kurandura Imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Congo “Zinjiriye muri Bunagana ku mupaka uhuza Uganda na DRC, ahamaze iminsi hagenzurwa na M23.”

Izi ngabo za Kenya zigiye guhashya imitwe yitwaje Intwaro irimo uwa M23 wari umaze iminsi urwana n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi, cyagarutsweho na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye mu cyumweru gishize.

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 ufatwa nk’ibanze mu kibazo cy’umutekano mucye kiri muri kariya gace.

Gusa Perezida Paul Kagame, yavuze ko kwitana bamwana kuri iki kibazo atari byo bizatanga umuti wacyo ahubwo ko hakenewe ubushake bwa politiki.

Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ibiganiro byahuje Perezida Kagame, Tshisekedi na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, byanzuriwemo ko uyu mutwe wa M23 ugomba kurekura ibice byose wafashe.

Yanatangaje kandi ko abakuru b’Ibihugu banemeje ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda gihagurukirwa kigashakirwa umuti.

Ingabo za Kenya zinjiriye Bunagana iri kugenzurwa na M23

RADIOTV10

Comments 3

  1. Said says:

    Reka tubitege amaso,gusa inama natanga nuko RDC yakumvikana na M23 intambara zigahagarara kdi FDRL ikigizwayo kure,

  2. Je veux être membrr

  3. Cuba vianney says:

    FDLR ikigizwayo cg ikarandurwa? Nabande rero? Nikibazo nacyo kitoroshye? Ahubwo mbona uwaranduye FARDC kuko niho FDLR iri? Baravanze? Aho bari harazwi? Ngembona batange uburenganzira urwanda rubahige na Uganda ihige Inyeshyamba zayo RDC ihave ijye Kure ireka akazi gakorwe neza naho ntakizavamo nibitaba bityo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru