Batashye bikanda imbavu: Kansiime watembagaje Abanyakigali yakuyemo imisatsi basekera rimwe (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwenya w’Umunya-Uganda, Kansiime Kubiryaba Anne wamamaye nka Anne Kansiime, wataramiye Abanyakigali, yasekeje abantu bigeze aho akuyemo imisatsi yari yambaye, biba ibindibindi.

Ni igitaramo cya Seka Live cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022, mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nka Camp Kigali cyagaragayemo abanyarwenya batandukanye barimo abafite amazina akomeye mu Rwanda n’abakizamuka.

Izindi Nkuru

Iki gitaramo gitegurwa n’Umunyarwenya Nkusi Arthur uzwi nka Rutura, ni we wari uyoboye ibikorwa byacyo aho yanyuzagamo na we agatera abantu urwenya.

Mbere yuko Anne Kansiime asesekara ku stage, habanje gutambuka abanyarwenya bakizamuka barimo uwitwa Fally Merci na we umaze iminsi ategura ibitaramo by’urwenya, ndetse na Taikun Ndahiro usanzwe ari n’Umunyamakuru wacu hano kuri RADIOTV10.

Anne Kansiime wahawe ikaze ku stage na Nkusi Arthur, yasesekayeho abanza kubyina umuziki wacurangwaga n’Umuvangamiziki, ubundi abari muri salle bose basekera icyarimwe kubera imibyinire y’uyu mugore utakanzwe n’imyaka ahubwo akanyonga umuziki bigashyira cyera.

Yahise asuhuza abanyakigali, ababwira ko yari abakumbuye bidasanzwe, avuga uburyo abanyarwanda ari beza ndetse ko bababaye beza kurusha nyuma y’imyaka itanu atabataramira.

Yaje ku rubyiniro yambaye imisatsi [Perruque], ageze aho ayikuramo asigarana intweri ngufi, abantu bose basekera icyarimwe.

Yagarutse ku mukunzi we baherutse kwibaruka imfura yabo, avuga ko ariko nubwo amufite bitamubuza kwikunda ndetse ko hari igihe aba yumva batasangira kuko urukundo yikunda rurenze urugero. Ibi byose yabivugaga mu rwenya rwinshi ari na ko abari muri iki gitaramo bose basekeraga icyarimwe.

Noneho ageze ku byo kuba yarabyibushye, yavuze ko nyuma yo kubyibuha ubu n’amazina yahindutse ko asigaye yitwa Mama Kansiime.

Urwenya rwose yateye kuva yagera ku rubyiniro, nta n’umwe witabiriye iki gitaramo wigeze ahisha amenyo, kuko byari ibitwenge gusa gusa.

Yageze kuri stage abanza kubyina umuziki
Yahawe ikaze na Nkusi Arthur
Yageze aho akura imisatsi abantu baraseka

Anne Kansiime yasekeje abantu bishyira cyera
Igitaramo kitabiriwe n’ibyamamare
Ntaguhisha iryinyo byari bihari
Byari ibitwenge gusa gusa

Umunyamakuru Taikun Ndahiro na we yasekeje abantu

Photos © Inyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru