Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Uwohereje umutetsi mu kwibuka, umugabo we yafunzwe akekwaho gukora Jenoside mu 1994

radiotv10by radiotv10
24/08/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wa Nyiraneza Esperance wohereje umukozi utekera abanyeshuri nk’umushyitsi mukuru mu muhango wo kwibuka wabereye muri G.S Nkama muri Rubavu, yatawe muri yombi akurikiranyweho gukora Jenoside mu 1994.

Uwatawe muri yombi ni Baharakwibuye Jean usanzwe ari umugabo wa Nyiraneza Esperance wahoze ari umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, waje kwirukanwa nyuma yo kohereza umukozi utekera abanyeshuri nk’umushyitsi mukuru mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, wabereye Rwunge rw’Amashuri Nkama.

Uyu Nyiraneza Esperance wanatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yari afunganywe n’umukozi utekera abanyeshuri yari yohereje muri uriya muhango ariko we aza kurekurwa.

Ikinyamakuru Bwiza, gitangaza ko Baharakwibuye Jean [umugabo wa Nyiraneza Esperance] yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022 ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Kanama.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru, avuga ko Baharakwibuye Jean utuye mu Mudugudu wa Dufatanye mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu, akekwaho kuba yarishe umuntu muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Akekwaho gukora Jenoside aho mu gihe cya Jenoside yishe umugabo witwa Sebunyoni Jean.”

Baharakwibuye Jean w’imyaka 52 y’amavuko, yatangiye gukorwaho iperereza nyuma yuko habonetse umubiri wa Sebunyoni Jean akekwaho kuba yarishe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Dr Murangira avuga ko iki cyaha gikekwa kuri uyu mugabo, cyakorewe mu Mudugudu wa Busanganya mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Busasamana.

Aka gace kakorewemo icyaha gikekwa kuri Baharakwibuye Jean, kegereye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho mu gihe cya Jenoside hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi bageragezaga guhunga bava mu Rwanda bajya muri iki Gihugu cy’abaturanyi.

RIB ivuga ko iri gukora dosiye y’ikirego kiregwamo Baharakwibuye Jean kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha na bwo buzamuregere Urukiko rubifitiye ububasha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 9 =

Previous Post

General uherutse kuzamurwa na Perezida Kagame yahise ahabwa inshingano muri Mozambique

Next Post

Rubavu: Amakuru mashya ku mukobwa ‘wabeshyeye’ Gitifu ko yamukuye iryinyo kuko yanze ko baryamana

Related Posts

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

by radiotv10
17/09/2025
0

Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’urundi nkarwo rwo muri Maroc, yitezweho gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

IZIHERUKA

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru
IBYAMAMARE

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

by radiotv10
17/09/2025
0

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Ntibumva impamvu badahembwa nyamara amashuri bubatse ubu ari kwigirwamo

Rubavu: Amakuru mashya ku mukobwa ‘wabeshyeye’ Gitifu ko yamukuye iryinyo kuko yanze ko baryamana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.