Mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, umusore w’imyaka 25 y’amavuko, bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye aho bikekwa ko yiyahuye kuko basanze urwandiko yanditse asezera ku Isi anavuga icyatumye yiyambura ubuzima.
Uyu musore witwa Ukwigize Felix wari utuye mu Kagari ka Umuganda, bamusanze amanitse mu mugozi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022 hafi y’umugezi wa Sebeya uherereye muri aka gace.
Uyu musore wari usanzwe akomoka mu Karere ka Muhanda, yasize yanditse urwandiko, avugamo igitumye afata iki cyemezo cyo kwiyambura ubuzima.
Mbere y’uko bamusanga yapfuye, kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022 uyu musore babanje kumubura ariko basanga yanditse urwandiko asezera.
Abaturage bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi mu kumushakisha ariko umunsi urinda wira bataramubona.
Abatuye muri aka gace babwiye RADIOTV10 ko bakomeje kumushakisha, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare akaba ari bwo bamusanga amanitse mu mugozi yapfuye.
Tuyishime Jean Bosco uyobora Umurenge wa Gisenyi, yavuze ko uru rwandiko yarwandikiye abo mu rugo yabagamo, abamenyesha ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe yatewe n’umuryango.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.
RADIOTV10