TdRwanda: Abanyarwanda bashobora guhindura ibintu…Bahawe amagare agezweho basabwa kwegukana irushanwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mbere y’iminsi ibarirwa ku ntoki ngo irushanwa ryigaruriye imitima y’abatari bacye rya Tour du Rwanda, ritangire, abakinnyi bazahagararira u Rwanda bashyikirijwe amagare agezweho bari bamaze igihe basaba, na bo basabwa kuzegukana irushanwa ry’uyu mwaka.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022 ubwo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yasuraga abakinnyi bazahagararira u Rwanda bo muri Team Rwanda na Benediction Ignite.

Izindi Nkuru

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yashyikirije aba bakinnyi ibendera ry’u Rwanda n’amagare mashya bazakoresha muri iri rushanwa, abasaba kuzayakoresha neza, bakazegukana iri rushanwa ritaratwarwa n’Umunyarwanda n’umwe kuva ryazamurwa ku gipimo cya 2,1.

Kuva Tour du Rwanda yazamurwa ku gipimo cya 2.1 muri 2019, nta Munyarwanda urayegukana mu gihe uwaje hafi, ari Mugisha Moise wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda ya 2020.

Abakinnyi b’Abanyarwanda bagiye bakina iri rushanwa kuva ryazamurwa, ntibakunze kuza mu myanya myiza mu gihe mbere y’uko rizamurwa, ari bo baryegukanaga inshuro nyinshi.

Mu mpamvu batangaga, harimo kuba bakinisha amagare atajyanye n’igihe kuko ayo bakoreshaga ari ayo bahawe n’Umukuru w’Igihugu muri 2015.

Muri iri rushanwa kandi hagiye humvikana Abanyarwanda bagiye barivamo ritararangira barimo abavagamo bakoze impanuka, gusa bamwe mu bakurikiranira hafi iby’uyu mukino w’amagare, bavugaga ko babiterwaga no kwivumbura kubera aya magare bakoreshaga atari ajyanye n’igihe.

Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju yabashyikirije ibendera ry’Igihugu

 

Kwegukana Tour du Rwanda birashoboka?

Umunyamakuru wa RADIOTV10 ukurikiranira hafi umukino w’amagare, avuga ko nubwo Abakinnyi b’u Rwanda bahawe amagare mashya anagezweho ariko hakiri imbogamizi zishobora kubazitira ku kuba bakwegukana iri rushanwa.

Avuga ko Abanyarwanda bagiye guhangana n’abakinnyi bakomeye banitabiriye amarushanwa akomeye mu gihe abo mu Rwanda batagize amahirwe menshi yo kujya mu marushanwa akomeye.

Avuga kandi ko n’imbaraga z’abanyarwanda zatatanye kuko nk’Umukinnyi Mugisha Samuel usanzwe ari na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ndetse na Mugisha Moise, bombi bazitabira irushanwa ry’uyu mwaka bahagarariye ikipe ya Protouch yo muri Afurika y’Epfo ku buryo bazaba ahanganye n’abavandimwe babo b’Abanyarwanda.

Gusa uyu Munyamakuru avuga ko Abanyarwanda bashobora kuzitwara neza ugereranyije no mu marushanwa yatambutse, ku buryo bashobora kuzagaragara mu myanya myiza ndetse ko bashobora no kuzegukana nk’agace [Etape] muri iri rushanwa rizamara icyumweru.

Minisitiri yabasabye kuzegukana iri rushanwa
Biteguye kongera gushimisha Abanyarwanda
Ba Mugisha bazakinira ProTouch

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru