Imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, yatwitswe n’umuntu bikekwa ko yari yabigambiriye ubwo yayishumikaga agahita acika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Jean Bosco Nemeyimana yahuye n’iri sanganya ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022 ubwo umuntu utaramenyekana yazaga kuri moto agasanga aho imodoka iparitse akayishumika.
Bivugwa ko uyu muntu wakoze ubu bugiz bwa nabi yaje agafata Casque yari iriho lisansi ubundi akayishumika agahita ayijugunya munsi y’imodoka ashaka ko ishya igakongoka ariko ku bw’amahirwe bahise bihutira kuza kuyizimya.
Iyi modoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa yari iparitse mu mujyi wa Ruhango yacumbye umwotsi ariko ikazatunganywa ikabasha kongera gukoreshwa.
Nubwo iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane uri inyuma y’ubu bugizi bwa nabi, ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko hari umuntu wari watangiye kubaka mu mujyi w’aka Karere mu buryo butemewe akaza guhagarikwa n’ubuyobozi ku buryo ari we ukekwa kuba yakoze ibi ashaka kwihimura.
Habarurema Valens uyobora Akarere ka Ruhango, yavuze ko iyi modoka itangiritse cyane “kuko bahise bayizimya, yahiye agace gato ku buryo ikizakorwa ari ukongera kuyitera irangi gusa.”
Nemeyimana Jean Bosco watwikiwe imodoka na we akeka umuturage witwa Alexis Rutagengwa wari uherutse gusenyerwa kuko yari yubatse mu buryo bunyuranyije amategeko.
Uyu Gitifu Nemeyimana Jean Bosco agaruka kuri uwo muturage ukekwaho gukora iki gikotwa, yagize ati “Twagiyeyo dusanga we n’umuryango we bimukiye muri iyo nzu tubakuramo turayisenya kuko twabonaga ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”
RADIOTV10