Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ruhango: Imodoka ya Gitifu yatwitswe n’umuntu wabigambiriye ahita acika

radiotv10by radiotv10
05/01/2022
in MU RWANDA
0
Ruhango: Imodoka ya Gitifu yatwitswe n’umuntu wabigambiriye ahita acika
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, yatwitswe n’umuntu bikekwa ko yari yabigambiriye ubwo yayishumikaga agahita acika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Jean Bosco Nemeyimana yahuye n’iri sanganya ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022 ubwo umuntu utaramenyekana yazaga kuri moto agasanga aho imodoka iparitse akayishumika.

Bivugwa ko uyu muntu wakoze ubu bugiz bwa nabi yaje agafata Casque yari iriho lisansi ubundi akayishumika agahita ayijugunya munsi y’imodoka ashaka ko ishya igakongoka ariko ku bw’amahirwe bahise bihutira kuza kuyizimya.

Iyi modoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa yari iparitse mu mujyi wa Ruhango yacumbye umwotsi ariko ikazatunganywa ikabasha kongera gukoreshwa.

Nubwo iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane uri inyuma y’ubu bugizi bwa nabi, ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko hari umuntu wari watangiye kubaka mu mujyi w’aka Karere mu buryo butemewe akaza guhagarikwa n’ubuyobozi ku buryo ari we ukekwa kuba yakoze ibi ashaka kwihimura.

Habarurema Valens uyobora Akarere ka Ruhango, yavuze ko iyi modoka itangiritse cyane “kuko bahise bayizimya, yahiye agace gato ku buryo ikizakorwa ari ukongera kuyitera irangi gusa.”

Nemeyimana Jean Bosco watwikiwe imodoka na we akeka umuturage witwa Alexis Rutagengwa wari uherutse gusenyerwa kuko yari yubatse mu buryo bunyuranyije amategeko.

Uyu Gitifu Nemeyimana Jean Bosco agaruka kuri uwo muturage ukekwaho gukora iki gikotwa, yagize ati “Twagiyeyo dusanga we n’umuryango we bimukiye muri iyo nzu tubakuramo turayisenya kuko twabonaga ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 10 =

Previous Post

Kwa Mico The Best bamaze amezi 3 bakoze ubukwe babyaye imfura yabo

Next Post

RDF na Polisi bahaye abaturage ubwato bwa moteri nyuma y’uko ubw’ibiti bukoze impanuka

Related Posts

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

IZIHERUKA

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi
MU RWANDA

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF na Polisi bahaye abaturage ubwato bwa moteri nyuma y’uko ubw’ibiti bukoze impanuka

RDF na Polisi bahaye abaturage ubwato bwa moteri nyuma y’uko ubw’ibiti bukoze impanuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.