• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ruhango: Impungenge ni nyinshi nyuma yuko hadutse indwara yibasira igihingwa cy’imyumbati kibafatiye runini

radiotv10by radiotv10
14/02/2026
in MU RWANDA
0
Ruhango: Impungenge ni nyinshi nyuma yuko hadutse indwara yibasira igihingwa cy’imyumbati kibafatiye runini
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’imyumbati bo mu Ntara y’Amajyepfo, by’umwihariko mu Karere ka Ruhango mu bice by’Amayaga, bagaragaza impungenge zikomeye z’ingaruka z’indwara imaze igihe yibasira iki gihingwa, bavuga ko nidashakirwa umuti vuba ishobora gutuma gikendera burundu.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko indwara yibasira imyumbati ituma amababi ahinduka umuhondo, agakokoka, igiti ntigishore neza, ndetse n’umwumbati ujeho ukabora.

Habumuremyi Jean de Dieu, umuhinzi wo mu Murenge wa Ntongwe, avuga ko imyumbati ari cyo gihingwa cyari gitunze imiryango myinshi mu Ruhango, ariko ubu indwara yatumye batakaza icyizere.

Ati: “Ubusanzwe imyumbati ni yo yari idutunze, tukishyura amashuri y’abana. Ariko ubu iyo uteye umurima wose, usanga hafi ya wose wararwaye. Amababi arakokoka, imbuto ntikure neza, n’uwo ujeho ugasanga waraboze.”

Akariza Clenia we avuga ko iki kibazo cyatumye bamwe mu bahinzi batangira gucika intege no kureka guhinga imyumbati.

Ati: “Twezaga imyumbati tukabona umusaruro mwinshi, ariko ubu turahinga tukabura icyo tweza. Biduteye impungenge kuko ni cyo gihingwa cyadufashaga kubona amafaranga n’ibiribwa.”

Nshimiyimana Pascal, na we umuhinzi wo mu Murenge wa Kinazi, asaba ko inzego zibishinzwe zabafasha kubona imbuto ishobora guhangana n’iyi ndwara.

Ati: “Ikibazo ni uko iyo duteye imbuto zisanzwe indwara irazifata. Turasaba ko baduha imbuto irwanya iyi ndwara, kuko natwe twiteguye kuyigerageza tukareba ko twasubirana umusaruro.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’abashakashatsi mu by’ubuhinzi bavuga ko iki kibazo kizwi, kandi ko hari gukorwa ubushakashatsi ku mbuto nshya y’imyumbati izaba ifite ubushobozi bwo guhangana n’iyi ndwara, nk’uko Umushakashatsi akaba n’inzobere mu buhinzi, Pacifique Nshimiyimana, abivuga.

Ati: “Ikibazo kirazwi. Ni indwara yitwa Kabore. RAB imaze igihe ikora ubushakashatsi kuri yo. Abahinzi bafite icyo kibazo bashonje bahishiwe, ariko imbuto iraza kubageraho vuba. Ni imyumbati itazajya irwara, izaba ibasha guhangana n’indwara ku buryo nta kibazo abo bahinzi bazongera kugira.”

Inzego z’ubuhinzi zinavuga ko bimwe mu byakwiriye kwitonderwa ari imikorere y’abahinzi bamwe batera imbuto biboneye bakayivanga n’iyo bahawe n’inzego zibishinzwe, bigatuma indwara ikwirakwira cyane. Abahinzi basabwa gukoresha imbuto zemewe gusa no gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe ubuhinzi kugira ngo iki kibazo kigabanuke mu gihe hategerejwe imbuto nshya irwanya indwara.

Bavuga ko umwambati wafashwe n’iyi ndwara umusaruro ubura

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − thirteen =

Previous Post

The New Definition of “Success” for Young People in 2026

Next Post

Agezweho mu myidagaduro: Umuhanzikazi Marina yatunguriwe ku rubyiniro na Yvan Muziki ahamwambikira impeta

Related Posts

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
03/07/2026
0

Mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umusore yakubiswe na bagenzi be bari bamaze gusangira...

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryagaragaje impungenge “zikomeye” rifite ku kwibasirwa, gukorerwa bamwe mu banyamakuru bikorwa mu mvugo za bamwe...

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

by radiotv10
03/07/2026
0

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yasuye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira...

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Next Post
Agezweho mu myidagaduro: Umuhanzikazi Marina yatunguriwe ku rubyiniro na Yvan Muziki ahamwambikira impeta

Agezweho mu myidagaduro: Umuhanzikazi Marina yatunguriwe ku rubyiniro na Yvan Muziki ahamwambikira impeta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda Hit na Ida bagiye gukora ubukwe

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.