Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari abakozi n’imiryango y’abakoraga mu yahoze ari Amakomini yo mu Karere ka Ruhango, umwe mu baharokokeye yatanze ubuhamya bw’uburyo Inkotanyi zamurokoye ku munsi yari kwicirwaho.
Muri iki gikorwa cyo Kwibuka cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2026, bamwe mu barokotse Jenoside bo muri ayo makomini bagarutse ku bihe bikomeye banyuzemo, bavuga ko kurokoka byashobotse kubera ubutwari bw’Ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikanabarokora.
Mukanziza Nelia, watanze ubuhamya, yavuze ko umugabo we wakoreraga Komini Masango yishwe muri Jenoside, ariko ko we yarokotse abikesha Inkotanyi. Ashima uruhare rwazo ndetse na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yakomeje guhumuriza no kongera kubaka abarokotse Jenoside.
Yagize ati “Inkotanyi zadukoreye ibikomeye, zaradutabaye. Umunsi nari kwicwaho zaraje zirandokora, ndetse n’abo twari turi kumwe. Uyu munsi twabashije kwiyubaka kandi tubikesha ubuyobozi bwiza bwita ku barokotse Jenoside.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye abakozi b’Akarere n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kurinda ubumwe no kwamagana icyatuma amacakubiri yongera kuboneka.
Ati: “Isomo twakuramo ni ukurinda ubumwe bwacu. Ni ukurinda ubumwe bw’Abanyarwanda no kwimakaza indangagaciro z’ubumuntu no guharanira ko urwango rushingiye ku moko, inkomoko cyangwa ivangura bitazongera kugira umwanya muri sosiyete yacu.”
Imibare igaragaza ko kugeza ubu hamaze kumenyekana abakozi 37 b’amakomini yo muri aka gace (Ntongwe, Kigoma, Tambwe, Mukingi, Murama, Masango na Mushubati) yahujwe akaba Akarere ka Ruhango, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe ubushakashatsi bukomeje kugira ngo hamenyekane amakuru yose ajyanye n’aya mateka.
Abitabiriye uyu muhango bavuga ko gukomeza kwibuka no guha agaciro amateka ari imwe mu nzira zo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Banashimangira ko kubaka ubumwe n’ubudaheranwa ari inshingano za buri Munyarwanda.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10





