Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo bavuga ko batakirya inyama kuko ibagiro bari bubakiwe ryafunzwe bitunguranye, none barasaba ibisobanuro ubuyobozi bukomeje gutuma bagira amerwe y’iri funguro rikunzwe batakibasha kubona.
Aba baturage bavuga ko iri bagiro riherereye mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo ryari ryatangiye gukora, ariko nyuma y’imyaka ine riza gufungwa n’ubuyobozi kuko ryubatswe mu gishanga ku buryo amazi n’imyanda byariturukagamo yangizaga amazi yo mu gishanga.
Ni mu gihe aba baturage bo bavuga ko batazi uko byagenze kugira ngo ubuyobozi bwibeshye ahubatswe iri bagiro, kuko byanateye igihombo kuko ryubatswe ritwaye amafaranga menshi.
Umwe yagize ati “Iri bagiro ryarubatswe rirakora ariko nyuma twaje kubona ubuyobozi bw’Akarere buraje burarifunga. Ntabwo tuzi mu by’ukuri icyatumye rifunga, na nyuma yaho hari akandi kabagiro kari hirya twafashishije nako baragafunze.”
Ibura ry’ibagiro muri aka Karere ka Rulindo ryatumye ibiciro by’inyama bitumbagira kugeza n’aho ikiko kigura 4 800 Frw, ku buryo aba baturage bavuga ko abakibasha kurya akaboga ari mbarwa.
Hakuzimana Emmanuel ati “Ubu rwose nta muturage ukibasha kurya akanyama kubera guhenda. Niba abagiye kubagisha inka bishyura ikiguzu cy’urugendo ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw) bituma n’igiciro cy’inyama kizamuka.”
Umuyobozi w’Akarere Madamu, Mukanyirigira Judith avuga ko hari gutekerezwa uburyo ku bufatanye n’abaturage hakubakwa irindi bagiro, ariko ko mu gihe bitarakorwa abacuzi b’inyama bajya bajya kubagisha amatungo ahandi bakazanira abaturage inyama zujuje ubuziranenge.
Ati “Kuba ibagira ridahari si impamvu yo kugira ngo abaturage batabona inyama zifite ubuziranenge, hari amabagiro ari hafi nka Kigali, Gakenke abafite busheri bajya gufatayo inyama kugira ngo bazihe abaturage zuzuje ubuziranenge.”
Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’uko iri bagiro byagaragaye ko ryari ryubatswe aho ritari rikwiye kubakwa, inyubako ryakoreragamo zigiye no gusenywa
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10