Rurageretse hagati y’abaturage n’umuturanyi wabo bashinja igikorwa kimaze imyaka 2 kibabangamiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, baravuga ko umuturanyi wabo yabarengereye akabima inzira, none imyaka ikaba ibaye ibiri, we akavuga ko yafunze iyo nzira ko yanyuraga mu gikoni no mu gikare iwe.

Ni abaturage b’imiryango 14 yo mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama, bavuga ko umuturanyi wabo waje amaze kugura ubutaka n’undi, akabima inzira.

Izindi Nkuru

Bavuga ko ubu kugira ngo bagere aho batuye, bibasaba kuzenguruka bagakora urugendo rw’ikilometero kubera kwimwa inzira n’uyu muturanyi wabo.

Mujyanama Robert avuga ko nyuma yo kwimwa inzira n’uwitwa Mugisha waguze ubutaka hano hafi, bakomeje gusiragira mu buyobozi babusaba kubakemurira iki kibazo.

Ati “Twahereye mu buyobozi, ikibazo kimaze imyaka ibiri irenga dusaba inzira. Yadufashaga kujyana abana ku ishuri, gushaka amazi no kujya kuri butike, none ubu nta nzira dufite itugeza ku bikorwa remezo.”

Nsengiyumva David na we ati “Ni inzira yaduhuzaga n’abavandimwe, yewe no mu nsengero hose, ni inzira yari ifitiye abaturage akamaro. Kugeza ubu ntaho tugira duca.”

Aba baturage bavuga ko yaba ubuyobozi bw’Akagari ndetse n’ubw’Umurenge, buzi iki kibazo, ariko bukaba bwaranze kugikemura.

Merecienne Mukaruramu ati “Baraturangaranye cyane, Umurenge warahageze nk’inshuro zirenga enye, ariko banze kudukemurira ikibazo.”

Umutesi Deliphine, umugore wa Mugisha ushyirwa mu majwi n’abaturage ko yabimye inzira, avuga ko nyuma yo kuhagura yasanze banyura mu gikari cye, n’imbere y’igikoni ahitamo kuhafunga.

Ati “Inzira yacaga imbere y’igikari cyanjye igaca no ku gikoni, ubwo mbona abo bantu batakomeza guca imbere y’igikari no ku gikoni, mbona bimbangamiye ni ko kuhafunga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Ntagwabira Oswald avuga ko ari mushya muri uyu Murenge, gusa ngo nta muturage n’umwe ukwiye kwimana inzira kuko bigenwa n’itegeko.

Ati “Nta muntu ugomba kwima abandi inzira. Icyo gihe ni yo yaba atabishaka bigaragara ko inzira igomba kuhaba, icyo gihe ubuyobozi bubafasha kugira ngo bubumvikanishe kugira ngo iyo nzira ihaboneke.”

 

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru