Rurangiranwa muri Football Hadji Diouf yasesekaye mu Rwanda yakirwa n’Umunyamakurukazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Senegal w’umunyabigwi muri ruhago ya Afurika, El Hadji Ousseynou Diouf, yasesekaye i Kigali mu Rwanda aho yakiriwe n’Umunyamakurukazi umenyerewe mu biganiro bya Siporo mu Rwanda.

Umunyamakurukazi, Clarisse Uwimana usanzwe akora ibiganiro bya Siporo kuri imwe muri Radio zikorera mu Rwanda, yagaragaje amashusho yakira uyu rurangiranwa El Hadji Ousseynou Diouf ku kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Izindi Nkuru

Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkorambaga za Clarisse Uwimana, agaragaza El Hadji Ousseynou Diouf yinjira ku Kibuga cy’Indege afite ivarize mu ntaki anahetse akandi gakapu mu mugongo, akakirwa n’uyu munyamakurukazi bagahoberana.

Aya mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Clarisse Uwimana yashyizeho ubutumwa agira ati “Urakaza neza musaza wanye! Ni byo ni El Hadji Diouf wanyu uri mu Mujyi aje kureba imikino ya nyuma ya BAL.”

Muri ubu butumwa bwashyizweho kuri uyu wa Gatatu, uyu munyakurukazi yakomeje ararikira abantu kuza gukurikira ikiganiro azagirana n’uyu rurangiranwa kizatambuka kuri radiyo akorera.

Yasoje agira ati “Nagiye kumwakira. Komeza wishimire kuba uri mu Rwanda muvandimwe.”

El Hadji Ousseynou Diouf w’imyaka 41 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi ba ruhago bamamaye muri Afurika akaba yarabaye Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Senegal akaba yarakiniye amakipe akomeye ku isi nka Liverpool yo mu Bwongereza ikinamo mugenzi we Sadio Mane na we uvuga muri Senegal na we ukomeje kwamamara cyane.

Ku Kibuga cy’Indege i Kanombe yakiriwe n’Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru