Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusesabagina aracyahagaze ku k’ejo: Na none ntiyitabye Urukiko mu Bujurire

radiotv10by radiotv10
17/01/2022
in MU RWANDA
0
Rusesabagina aracyahagaze ku k’ejo: Na none ntiyitabye Urukiko mu Bujurire
Share on FacebookShare on Twitter

Rusesabagina Paul ukurikiranyweho ibyaha birimo iby’iterabwoba, ntiyitabye Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kumva ubujurire bw’Ubushinjacyaha n’ubwa bamwe mu baregwa ku cyemezo cyafashwe n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Muri iri buranisha ry’ubujurire, Urukiko rwahaye umwanya bushinjacyaha ng bugire icyo buvuga kuri Paul Rusesabagina utitabye urukiko mu gihe bagenzi be bose baregwa hamwe bitabye.

Ubushinjacyaha buvuga ko hakurikijwe ibimenyetso biri muri System, Rusesabagira Paul yahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko.

Buvuga ko tariki 30 Ukuboza 2021 Ubuyobozi bwa Gereza bwanditse ko Rusesabagina yamenyeshejwe ko azaburana ubujurire bwe tariki 17 Mutarama 2022 gusa Rusesabagina yanze gushyiraho umukono ku nyandiko ibatumiza mu gihe abandi 20 bose baregwa hamwe bayishyizeho umukono.

Buvuga kandi ko Ubwanditsi rw’Urukiko Rukuru bwanditse ibaruwa Tariki 17 Ukuboza 2021, bwamenyesheje Rusesabagira itariki yo kuburana ndetse ibaruwa ayibona 27 Ukuboza 2021.

Umushinjacyaha “Kuba rero atitabye urukiko kandi yarahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko, bigaragaza ko yanze kwitaba kandi abizi.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ingingo ya 128 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ibikurikizwa mu gihe uregwa atitabye Urukiko ko urubanza rukomeza adahari mu gihe yamenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko.

Bamwe mu bunganira abaregwa n’abunganira abaregera indishyi basabye Urukiko rw’Ubujurire ko Urubanza rwakomeza mu gihe bigaraga ko umwe mu baregwa yamenyeshejwe igihe cyo kuburana ariko akaba atitabye.

Bavuga ko nk’uko bigaragara muri system, Rusesabagina yakomeje gusurwa no gukorana n’abamwunganira ku buryo ntagushidikanya ko asanzwe azi iby’iburanisha ry’uyu munsi.

Nyuma yo kumva impaka z’impande z’ababuranyi, Umucamanza yategetse ko urubanza rusubikwa kugira ngo hasuzumwe ibyaburanyweho ubundi umwanzuro ukazasomwa kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022.

Abaregwa bitabye Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Umuhungu wa Museveni yavuze ko Perezida Kagame ari Nyirarume ashwishuriza abashaka kumurwanya

Next Post

DRC: Inyeshyamba ziraye mu Bakristu-Gatulika bari mu masengesho zicamo 10

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Inyeshyamba ziraye mu Bakristu-Gatulika bari mu masengesho zicamo 10

DRC: Inyeshyamba ziraye mu Bakristu-Gatulika bari mu masengesho zicamo 10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.