Monday, May 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusesabagina aracyahagaze ku k’ejo: Na none ntiyitabye Urukiko mu Bujurire

radiotv10by radiotv10
17/01/2022
in MU RWANDA
0
Rusesabagina aracyahagaze ku k’ejo: Na none ntiyitabye Urukiko mu Bujurire
Share on FacebookShare on Twitter

Rusesabagina Paul ukurikiranyweho ibyaha birimo iby’iterabwoba, ntiyitabye Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kumva ubujurire bw’Ubushinjacyaha n’ubwa bamwe mu baregwa ku cyemezo cyafashwe n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Muri iri buranisha ry’ubujurire, Urukiko rwahaye umwanya bushinjacyaha ng bugire icyo buvuga kuri Paul Rusesabagina utitabye urukiko mu gihe bagenzi be bose baregwa hamwe bitabye.

Ubushinjacyaha buvuga ko hakurikijwe ibimenyetso biri muri System, Rusesabagira Paul yahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko.

Buvuga ko tariki 30 Ukuboza 2021 Ubuyobozi bwa Gereza bwanditse ko Rusesabagina yamenyeshejwe ko azaburana ubujurire bwe tariki 17 Mutarama 2022 gusa Rusesabagina yanze gushyiraho umukono ku nyandiko ibatumiza mu gihe abandi 20 bose baregwa hamwe bayishyizeho umukono.

Buvuga kandi ko Ubwanditsi rw’Urukiko Rukuru bwanditse ibaruwa Tariki 17 Ukuboza 2021, bwamenyesheje Rusesabagira itariki yo kuburana ndetse ibaruwa ayibona 27 Ukuboza 2021.

Umushinjacyaha “Kuba rero atitabye urukiko kandi yarahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko, bigaragaza ko yanze kwitaba kandi abizi.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ingingo ya 128 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ibikurikizwa mu gihe uregwa atitabye Urukiko ko urubanza rukomeza adahari mu gihe yamenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko.

Bamwe mu bunganira abaregwa n’abunganira abaregera indishyi basabye Urukiko rw’Ubujurire ko Urubanza rwakomeza mu gihe bigaraga ko umwe mu baregwa yamenyeshejwe igihe cyo kuburana ariko akaba atitabye.

Bavuga ko nk’uko bigaragara muri system, Rusesabagina yakomeje gusurwa no gukorana n’abamwunganira ku buryo ntagushidikanya ko asanzwe azi iby’iburanisha ry’uyu munsi.

Nyuma yo kumva impaka z’impande z’ababuranyi, Umucamanza yategetse ko urubanza rusubikwa kugira ngo hasuzumwe ibyaburanyweho ubundi umwanzuro ukazasomwa kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022.

Abaregwa bitabye Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + ten =

Previous Post

Umuhungu wa Museveni yavuze ko Perezida Kagame ari Nyirarume ashwishuriza abashaka kumurwanya

Next Post

DRC: Inyeshyamba ziraye mu Bakristu-Gatulika bari mu masengesho zicamo 10

Related Posts

BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje gukorwa ku nzego zinyuranye...

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America byo guhagarikira inkunga Ibihugu bya Afurika,...

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

by radiotv10
12/05/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda irafungura ku mugaragaro Ambasade yayo mu Gihugu cya Hongrie cyo ku Mugabane w’u Burayi, hanabe ibiganiro hagati...

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame ari i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho yagiye kwifatanya na bagenzi be bo ku Mugabane wa Afurika...

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

by radiotv10
12/05/2025
0

Umugore wakubiswe na mugenzi we wo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge nyuma yo kumusanga avugana n’umugabo we...

IZIHERUKA

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego
FOOTBALL

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

by radiotv10
12/05/2025
0

BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

12/05/2025
Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

12/05/2025
U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

12/05/2025
Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

12/05/2025
Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

12/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Inyeshyamba ziraye mu Bakristu-Gatulika bari mu masengesho zicamo 10

DRC: Inyeshyamba ziraye mu Bakristu-Gatulika bari mu masengesho zicamo 10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.