Tuesday, September 10, 2024

Rusizi: Abagemuriye amashuri ibiribwa bamaze amezi 8 bishyuza bavuze igisubizo bahabwa kitabanyura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bagemuye ibiribwa ku mashuri atandukanye mu Karere ka Rusizi, baravuga ko bamaze amezi umunani bategereje kwishyurwa amafaranga, bajya no kwishyuza bakababwira ko ubishinzwe yagiye hanze y’Igihugu.

Abaganiriye na RADIOTV10, bavuga ko basabwaga gutanga ibiribwa vuba na vuba bizezwa kwishyurwa, bituma bamwe bafata amafaranga muri zaBanki, none kuba batarishyurwa kikaba ari ikibazo kibakomereye.

Umwe agira ati “Baratubwiraga ngo tugemure ibiryo ku mashuri buracya batwishyura, ubundi bakavuga ko ari mu byumweru bibiri, natwe bituma dufata amadeni y’abandi twizeye iryo sezerano, ariko ntibabyubahiriza none Banki zigiye guteza ibyacu.”

Abajya ku Biro by’Akarere kwishyuza, bavuga ko babwirwa indi mpamvu itandukanye n’iyo Ubuyobozi bw’Akarere bwahaye umunyamakuru, aho bavuga ko basabwa gutegereza kuko ufite mu nshingano ikibazo cyabo yagiye hanze y’Igihugu.

Undi ati “Iyo tujyanye amadosiye, baratubwira ngo turambike aho bazadutumaho, bakavuga ngo Theogene (ushinzwe uburezi mu Karere) yagiye muri Amerika.”

Aba barwiyemezamirimo, bavuga ko bitumvikana kuba iki kibazo kitabona undi wakebakemurira, kuko gikomeje kubashyira mu bihombo ndetse ko hatagize igikorwa hari bamwe baterezwa cyamunara.

Ni mu gihe  Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga avuga ko icyateye bamwe gutinda kwishyurwa ari uko umwaka w’ingengo y’imari warangiye hari abataragerwaho, icyakora agatanga icyizere.

Meya Kibiriga ati “Bari benshi bagenda bishyurwa umwaka w’ingengo y’imari urangira hari abatarishyurwa, ariko ubu ingengo y’imari nibwo igitangira tugiye kurebe uburyo tubishyura abo ngabo nabo”.

Aba bagemuriye ibiribwa ibigo by’amashuri, bavuga ko bategereje kuva muri Mutarama uyu mwaka, ndetse harimo n’ibirarane by’umwaka wabanje.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts