Tuesday, September 10, 2024

Uwavanywe ku nshuro ya kabiri mu nshingano z’inzego nkuru z’u Rwanda yagize icyo avuga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Niyonkuru Zephanie wigeze kuvanwa ku mwanya w’Umuyobozi Wungirije wa RDB kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye, akaba yanavanywe ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, yavuze ko yishimira umusanzu yatanze mu iterambere rya Siporo yo mu Rwanda, kandi ko agifite umuhate wo gukorera Igihugu.

Zephanie Niyonkuru yakuwe mu nshingano kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024 nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Umwanzuro wa munani w’iyi Nama y’Abaminisitiri, ugira uti “Inama y’Abaminisitiri yavanye mu mirimo Bwana Zephanie Niyonkuru wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).”

Mu butumwa Niyonkuru Zephanie wakuwe mu nshingano, yatanze nyuma y’amasaha macye, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, yagize icyo avuga.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Niyonkuru yagize ati “Byari iby’agaciro n’ishema gutanga umusanzu mu iterambere rya siporo y’Igihugu cyanjye mu miyoborere ya Nyakubahwa Paul Kagame. Mwarakoze nyakubahwa, ku bw’aya mahirwe adasanzwe.”

Niyonkuru yakomeje agira ati “Nzakomeza kugira umuhate wo gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu cyanjye.”

Ni ku nshuro ya kabiri Zephanie Niyonkuru avanywe mu nshingano mu nzego nkuru z’Igihugu, kuko no muri 2022, tariki 06 Ukwakira yari yavanywe mu nshingano zo kuba Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).

Itangazo ryasohotse kuri iyo tariki rivuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryavugaga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Bwana Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi Wungirije rw’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.”

Niyonkuru Zephanie, yari yongeye kugirwa icyizere, aho Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 30 Mutarama 2023, yari yamuhaye inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho, ari na zo yakuweho ubu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts