Rusizi: Abagore bahishuye uko guha ‘care’ nyinshi abagabo byagize ingaruka ku bana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, biyemerera ko kimwe mu byatumye abana babo bisanga mu kibazo cy’imirire mibi, ari uko batabitagaho kuko bitaga ku bagabo cyane kugira ngo babakunde, bakabaha indyo y’indobanure aho kuyiha abana babo.

Nyirarukundu Donatha wo mu kagari ka Murya, ni umwe mu bavuga ko mbere bakoreshaga amafaranga yose mu kwita ku bagabo kugira ngo barebe ko babakunda bitewe n’uko batari babanye neza bigatuma atabonera umwana we indyo yuzuye.

Izindi Nkuru

Agira ati “Umugabo agihari nari mfite imyumvire yo kuvuga ngo ibyo nzanye ndabiha umugabo kugira ngo ankunde, nkumva ninca incuro nkamwitaho aribwo ankunda bigatma rero umwana ntamwitaho uko bikwiye.”

Uyu mubyeyi avuga ko aho umugabo we agendeye ari bwo yabonye ko umwana wabo yari yaramutereranye, ariko ko yaje kumwitaho, ubu akaba amerewe neza.

Ati “Amaze kugenda [umugabo] imyumvire irahinduka ntangira kwita ku mwana nkamushakira imbuto n’amata ku buryo mu kwesi kumwe gusa yari avuye mu Mutuku.”

Nyirambonimpa Rahabu na we ufite umwana umaze kuva mu mirire mibi, avuga ko kuba mbere atari azi uburyo bwihariye bwo kwita ku mwana ndetse no kumutegurira indyo yuzuye ari byo byatumye umwana we ajya mu mutuku ariko nyuma yo kwigishwa agahindura imyumvire, umwana we yavuye bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Ati “Mbere iyo naryaga ubugari bw’imyumbati na we narabumuhaga, narya ibijumba byonyine na we akaba ari byo arya, ni yo mpamvu yatumye ajya mu mirire mibi, ariko kugeza ubu mutegurira iye ndyo kandi nkamushakira imbuto.”

Nubwo abana 25 bo mu Murenge wa Nzahaha bamaze kuva mu mirire mibi, kugeza ubu uyu Murenge ni wo ufite abana benshi bagifite iki kibazo.

Abayisenga Yvette ushinzwe imirire mu Kigo Nderabuzima cya Rwinzuki kiri gukurikirana abana bafite iki kibazo, avuga ko imyumvire y’ababyeyi babo na bo igenda ihinduka ku buryo butanga icyizere

Ati “Uko biri kose bigenda bihinduka ntabwo ari nka mbere aho twabaga dufite abana 100 cyangwa 200 bafite imirire mibi, uko umuntu agenda yigisha bagenda bahindura imyumvire.”

Imibare y’Akarere ka Rusizi igaragaza ko kugeza ubu gafite abana 187 bari mu mirire mibi, ari na yo mpamvu katangije gahunda ya ‘Tujyanemo Tumurinde Igwira’ y’iminsi 12 hakorwa ubukangurambaga bwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye no kwita ku bana.

Hatangijwe ubukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi gutegurira abana babo indyo yuzuye

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru