Rusizi: Abasigajwe n’amateka bahishuye amagabo akomeretsa babwirwa n’abayobozi banagaragaza umwanzuro nabo babafatiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bababazwa n’ibivugwa na bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bababwira ko banuka nyamara bajya bababyinira bakabasusurutsa, none ngo hehe no kongera kubashimisha.

Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bababwira ko basa nabi ngo badakaraba kandi ngo ikibabaje ari uko babibwira nyamara bajya bababyinira iyo babasuye.

Izindi Nkuru

Mukeshimana Esperance ati “Icyo gihe bari baje kuduha matola, ubwo turabashimisha ngo twishimiye abayobozi, turangije kubabyinira nyine tubashimishije, ubwo aravuga ngo ‘mwebwe ntimwakarabye’ ngo muranuka, ntimukaraba.”

Uyu mubyeyi avuga ko aya magambo babwirwa n’ubuyobozi abakomeretsa ku buryo byabateye umutima mubi, na bo bakaba bararahiye ko batazongera kubabyinira.

Ati “Wajya imbere y’ubuyobozi tukabashimisha gutyo mwagaruka mukanatugaya ko tunuka, ubutaha mwazagaruka muhataramiye tukongera kubashimisha nk’uku mudukojeshe isoni hagati y’abandi?”

Aba baturage nyamara bo bavuga ko ntako baba batagize ngo bakarabe ngo banamese imyenda yabo kabone nubwo nta bushobozi baba bafite bwo kugura isabune.

Ayingeneye Florence ati “Iyo twagiye ku Kagari baravuga ngo turanuka kandi tuba twoze umubiri, twaba dufite agasabune tukambara neza tukanasokoza, twagera ku Kagari, Gitifu akatubwira ngo turi kumunukira.”

Bavuga ko iyo babonye udufaranga baba bakuye mu guca inshuro badutera imirwi, tugashira ku buryo badapfa kubona amafaranga yo kugura isabue.

Tabaro ati “Hari igihe ukorera n’ibyo bibiri, urabona ibintu byarapanze, ikilo cy’ifu ni Magana inani, ubwo mfite inote y’icyatanu, ubwo se nzabona utwo tujanga gute? Agasabune ni ho kaburiramo.”

Ariko nanone bakagaya aba bayobozi bavuga ko banuka, aho kubatera inkunga ngo na bo bajye bakaraba base neza nk’abandi.

Mukeshimana Esperance akongera ati “None se ko wumva baba baducenga ko tudakaraba ari n’abayobozi baba bahari, kuki bataduha agasabune ngo dukarabe?”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kigabo avuga ko ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugira isuku, buhoraho bityo ko n’aba bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bazakomeza kubaba hafi.

Ati “Byibuze ariko kwigisha umuntu hari icyo wamumariye buryo inyigisho zumvikana vuba. Kwigisha umuntu ngo jyenda ukarabe anaryame ku musambi, burya ntabyumva, ariko iyo umuzaniye matela noneho ukamubwira uti ‘iyi matela kuyiryamaho ukwiye kuba ukaraba’ ubwo bukangurambaga buba bufite ireme kandi babyumva vuba.”

Avuga ko kandi inyigisho nk’izi zifite ikiziherekeje zikomeje gutanga umusaruro. Ati “Ahubwo dusigaye tubita abatejwe imbere n’imiyoborere myiza.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru