Hatangajwe igikurikiranywe kuri ba Gitifu babiri bo muri Kigali batawe muri yombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali n’uw’Akagari ka Agateko mu Karere ka Gasabo, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no kwakira ruswa kugira ngo batange uruhushya rwo kubaka binyuranyije n’amategeko.

Byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, aho abatawe muri yombi ari Alexis Bucyana usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, ndetse na Ephrem Ndagijimana we usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikrwa uw’Akagari ka Agateko.

Izindi Nkuru

Aba bombi bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 11 Gashyantare 2023, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye zirimo iya Kimironko n’iya Gisozi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba bagabo bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerecye kurwanya ruswa.

Yavuze ko iki cyaha kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi no gutanga ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’indonke batse.

Dr Murangira yaboneho gushimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu gufasha inzego z’ubugenzacyaha n’ubutabera, batanga amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha nk’ibi bafatwe.

Yagize ati “Turashimira Abanyarwanda batanga amakuru ndetse dushishikariza n’abandi bagafatanya n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, mu rwego rwo kugira ngo iyi ruswa ihashywe.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru