Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe igikurikiranywe kuri ba Gitifu babiri bo muri Kigali batawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
14/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe igikurikiranywe kuri ba Gitifu babiri bo muri Kigali batawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali n’uw’Akagari ka Agateko mu Karere ka Gasabo, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no kwakira ruswa kugira ngo batange uruhushya rwo kubaka binyuranyije n’amategeko.

Byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, aho abatawe muri yombi ari Alexis Bucyana usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, ndetse na Ephrem Ndagijimana we usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikrwa uw’Akagari ka Agateko.

Aba bombi bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 11 Gashyantare 2023, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye zirimo iya Kimironko n’iya Gisozi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba bagabo bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerecye kurwanya ruswa.

Yavuze ko iki cyaha kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi no gutanga ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’indonke batse.

Dr Murangira yaboneho gushimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu gufasha inzego z’ubugenzacyaha n’ubutabera, batanga amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha nk’ibi bafatwe.

Yagize ati “Turashimira Abanyarwanda batanga amakuru ndetse dushishikariza n’abandi bagafatanya n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, mu rwego rwo kugira ngo iyi ruswa ihashywe.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 9 =

Previous Post

Uko byagendekeye uwari warigabije ishyamba rya Leta akarigira irye

Next Post

Rusizi: Abasigajwe n’amateka bahishuye amagabo akomeretsa babwirwa n’abayobozi banagaragaza umwanzuro nabo babafatiye

Related Posts

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu
AMAHANGA

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

by radiotv10
13/06/2025
0

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

13/06/2025
Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

13/06/2025
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Abasigajwe n’amateka bahishuye amagabo akomeretsa babwirwa n’abayobozi banagaragaza umwanzuro nabo babafatiye

Rusizi: Abasigajwe n’amateka bahishuye amagabo akomeretsa babwirwa n’abayobozi banagaragaza umwanzuro nabo babafatiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.