Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Babiri bafatanywe magendu bakuraga muri DRCongo barimo uwasanganywe ibitenge 410

radiotv10by radiotv10
15/08/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Babiri bafatanywe magendu bakuraga muri DRCongo barimo uwasanganywe ibitenge 410
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Karere ka Rusizi, abagabo babiri barimo uw’imyaka 52, bafatanywe imyenda binjiye mu Gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bakuraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bantu bafashwe ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kanama, bafashwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu karere ka Rusizi.

Uyu w’imyaka 52 y’amavuko witwa Nizeyimana Amran wafatiwe mu Mudugudu wa Murindi mu Kagari ka Ruganda mu Murenge wa Kamembe aho yari atwaye mu modoka amabaro 13 ya caguwa.

Naho Ndagijimana Damascene w’imyaka 25 we yasanganywe ibitenge 410 yinjije mu buryo bwa magendu aho byasanzwe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Mutara mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba (RPCEO) Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ryahawe amakuru yizewe n’abaturage ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Benz yari itwawe n’uwitwa Nzeyimana ipakiye amabaro y’imyenda ya caguwa yavaga Rusizi yerekeza mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Hahise hashyirwa bariyeri muri uwo muhanda mu Mudugudu wa Murindi ubwo yahageraga abapolisi basatse imodoka yari atwaye basanga apakiye amabaro 13 y’imyenda ya caguwa ya magendu, niko guhita afatwa.”

Avuga ko ifatwa Ndagijimana na ryo ryagezweho kubera amakuru yatanzwe ko iwe mu rugo mu Mudugudu wa Mutara abitse ibitenge 410 yinjije mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hagahita hakorwa igikorwa cyo kumusaka, bakabimusangana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 12 =

Previous Post

Abarimo ibyamamare bakomeje gufata mu mugongo umuhanzi Meddy wapfushije umubyeyi

Next Post

Niba nta miliyoni z’umurage ugenewe kora ureke kugendera mu kigare cya Social Media- Clarisse Karasira

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Niba nta miliyoni z’umurage ugenewe kora ureke kugendera mu kigare cya Social Media- Clarisse Karasira

Niba nta miliyoni z’umurage ugenewe kora ureke kugendera mu kigare cya Social Media- Clarisse Karasira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.