Rusizi: Bahishuye impamvu babyara inkurikirane ariko basubizwa ko ari uburangare bwabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rusizi, bavuga ko hari abasama bibatunguye nyuma yo gutegereza ko bagira imihingo ikurikira kubyara, bise ‘kubonera umwana’, ngo babone kuboneza urubyaro ariko bakayibura, bagashiduka basamye.

Aba ba babyeyi babwiye RADIOTV10 ko baba batekereza kuzagana serivisi zo kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara ariko ko batazitabira batabanje ‘kubonera umwana’ [kujya mu mihango nyuma yo kubyara].

Izindi Nkuru

Umwe ati “Bihira bacye kuko hari nk’umuntu uba utarageza igihe cyo kubonera umwana, agatwara inda atazi uko ije, nyamara yari azi ngo icyo gihe nikigera azajya kuboneza urubyaro nk’abandi noneho bikamutungura, uwo mwana akaza atamuteganyije.”

Aba babyeyi bavuga ko uyu muco bita ‘kubonera umwana’ ari umuco wo hambere kandi ko bakiwukomeye bityo ko badashobora kuboneza urubyaro batabanje kuwubahiriza.

Gusa ngo nubwo bumva batatatira uyu muco ariko hari abo ukomeje gukoraho ugatuma babyara inkurikirane.

Umubyeyi wakurikije umwana ufite umwaka umwe, yagize ati “Umwana namukurikije ntamuboneye kuko ntabwo nabonye imihango itegurira iyo kujya gufata urushinge kwa muganga. Nategereje ko nyibona, nisanga ntwite, birangira nyine ntwite ndamubyara.”

Undi mubyeyi ati “Iyo umwe arize bisaba ngo umwe muheke undi muterure mbone uko muhoza, none n’uko najyaga njya gushaka igikoma nca amafaranga simbibonera ubushobozi kuko umwe mba muhetse undi muteruye.”

Umukozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta wibanda ku buzima n’uburenganzira (HDI), Twahirwa Solange avuga ko igihe cyo ‘kubonera umwana’ gishobora kugenwa n’uburyo umubyeyi yonsa umwana we.

Ati “Ubundi iyo umubyeyi abyaye akenshi kuko aba yonsa uko igipimo cyo konsa kigenda kigabanuka bitewe n’impamvu nyinshi, bituma abona imihango mbere y’amezi atandatu cyangwa nyuma yayo.”

Uyu mukozi avuga ko umubyeyi ukurikiza inama z’uburyo agomba konsa, amara amezi atandatu atarabona indi mihango.

Avuga kandi ko umubyeyi utwite akwiye no gutekereza uburyo bwo kuboneza urubyaro azakoresha igihe azaba amaze kubyara.

Ati “Inama tubaha ni uko ava kwa muganga [amaze kubyara] yamaze guhitamo uburyo akoresha kuko muganga ashobora kumusobanurira uburyo azakoresha cyangwa n’ubwo bundi akamubwira ko agomba kubutangira icyo gihe nyine akibyara kugira ngo yirinde kugira iyindi nda atateganyije.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru