Ituri: MONUSCO ngo irambiwe gutsindwa ifatanyije na FARDC none yafashe ingamba zikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko bagiye gukuba kabiri imbaraga kugira ngo bafashe Guverinoma y’iki Gihugu kurandura imitwe yitwaje intwaro.

Khassim Diagne, yabivuye i Burnia nyuma yo kuganira n’abayobozi b’urwego rwa Gisirikare ruyoboye Intara ya Ituri, kuri uyu wa 27 Nzeri 2022.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Intego yacu uyu munsi mu gihe dusigaje, ni ugukuba kabiri imbaraga zacu kugira ngo dufashe Guverinoma ya Congo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro muri Ituri.”

Khassim Diagne yashimiye kandi imbaraga z’ubuyobozi bw’Intara bwashyize mu gukaza umutekano muri Ituri no kwambura intwaro imwe mu mitwe yitwaje intwaro yo muri aka gace.

Yaboneyeho kandi gusaba abo bafatanyije muri uru rugamba kongera imbaraga mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro iri ku muhora wa Komanda-Lolwa-Mambasa.

Yakomeje agira ati “Nabahamiriza ko ubu igisigaye ari uguhabwa uburenganzira n’ubuyobozi bw’Igihugu, ni yo mpamvu twiyemeje gukuba kabiri imbaraga zacu. Natwe ntitwishimira kubona ibi bibazo bihora muri izi Teritwari ndetse no kubona iyi mitwe ikubita incuro ingabo z’Igihugu zifashijwe na MONUSCO.”

Yakomeje avuga ko hari ibice bigoye cyane, ati “Urugero nk’agace ka Komanda-Lolwa, umuhora wa Mungamba, ibice bya Kobu n’ahandi. Tuniteguye ko bishobora kuzatugora muri ibyo bice ari na yo mpamvu twiyemeje kongera imbaraga zacu.”

Yakomeje avuga ko MONUSCO yiyemeje kugaragariza ubuyobozi bw’iyi Ntara ko ingabo ziri muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zishoboye.

Uyu muyobozi muri MONUSCO yatangaje ibi mu gihe ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikomeje kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwo kurandura imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo irimo uwa M23.

Iziheruka kwinjira muri iki Gihugu, ni iza Kenya zanamaze gutangaje ko zidahita zigaba ibitero mu gace ka Bunagana kamaze amezi atatu kagenzurwa na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru