Abo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma batujwe mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, barikoma abakomeje kubazamura mu majwi ko ari bo bakora ubujura bw’abakoresha imbwa ziryana bagatega abaturage bakabambura ibyabo.
Ni nyuma yuko hari abaturage bagiye bamburirwa ahantu hatandukanye n’iryo tsinda ryitwaje imbwa, ndetse bikaza gukomozwaho mu nteko y’abaturage mu Murenge wa Giheke ari ho byavugiwe ko bikekwa ko bikorwa n’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo muri Gihundwe.
Ni mu gihe abo muri iki cyiciro bo bavuga ko bababajwe no gushyirwaho icyo cyasha, bakavuga ko ubu bujura bwaba bukorwa n’abandi bantu, dore ko bo batagitunga imbwa.
Simparikubwabo Augustin ati “Bariba nyine bikitirirwa twebwe, abo bahungu b’i Munyove bategera abantu i Nyampanga ubwo bakavuga ko ari twe.”
Bavuga ko bakimara kumva amakuru mu bitangazamakru ko ari bo bakora ibyo bikorwa, bihutiye kujya kwishinganisha mu buyobozi bw’Akagari no muri RIB, ndetse banavuga bamwe mu bo bakeka ko bakora ubwo bujura.
Nyirangomituje Jeannette ati “Mu makuru mu gitondo bavuze ko ari abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Gatsiro. Twe byanatubabaje tujya ku Kagari no kuri RIB kubivuga.”
Bakomeza bavuga ko imbwa bahoranye zishwe ku buryo ntaho bahuriye n’ubwo bujura, ndetse ko ababikoraga bose bafashwe bakajyanwa mu kigo ngororamuco.
Nyirangomituje ati “Abapolisi barazishe zose nta mbwa ikiba hano, baravuze ngo tuzishyire hariya bazice ni zo ngo zateraga uburara, ubu nta n’ikibwana kiri hano. None ni gute bahindukira bakavuga ko izo mbwa zituruka hano?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Jean Pierre Iyakaremye avuga ko ubu bujura buzwi ndetse ko hari ikigiye gukorwa.
Ati “Umwanzuro twafashe tubigiriweho inama na Polisi, ni ukubanza tukegeranya amakuru tukamenya amazina y’ababikora, ubundi tugutegura umukwabu uhuriweho n’Imirenge itatu.”
Mu bihe bitandukanye muri uyu Mudugudu hakunze kuvugwamo abakora ubujura kugeza ubwo hari abigeze kuniga Padiri bakamwambura telefone, ndetse kugeza ubu abagera ku icyenda bo mu ngo 11 bari mu igororamuco kubera ubujura.


Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10