Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Harumvikana umujinya mu bavugwaho ubujura bukorwa mu buryo budasanzwe

radiotv10by radiotv10
03/03/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Harumvikana umujinya mu bavugwaho ubujura bukorwa mu buryo budasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma batujwe mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, barikoma abakomeje kubazamura mu majwi ko ari bo bakora ubujura bw’abakoresha imbwa ziryana bagatega abaturage bakabambura ibyabo.

Ni nyuma yuko hari abaturage bagiye bamburirwa ahantu hatandukanye n’iryo tsinda ryitwaje imbwa, ndetse bikaza gukomozwaho mu nteko y’abaturage mu Murenge wa Giheke ari ho byavugiwe ko bikekwa ko bikorwa n’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo muri Gihundwe.

Ni mu gihe abo muri iki cyiciro bo bavuga ko bababajwe no gushyirwaho icyo cyasha, bakavuga ko ubu bujura bwaba bukorwa n’abandi bantu, dore ko bo batagitunga imbwa.

Simparikubwabo Augustin ati “Bariba nyine bikitirirwa twebwe, abo bahungu b’i Munyove bategera abantu i Nyampanga ubwo bakavuga ko ari twe.”

Bavuga ko bakimara kumva amakuru mu bitangazamakru ko ari bo bakora ibyo bikorwa, bihutiye kujya kwishinganisha mu buyobozi bw’Akagari no muri RIB, ndetse banavuga bamwe mu bo bakeka ko bakora ubwo bujura.

Nyirangomituje Jeannette ati “Mu makuru mu gitondo bavuze ko ari abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Gatsiro. Twe byanatubabaje tujya ku Kagari no kuri RIB kubivuga.”

Bakomeza bavuga ko imbwa bahoranye zishwe ku buryo ntaho bahuriye n’ubwo bujura, ndetse ko ababikoraga bose bafashwe bakajyanwa mu kigo ngororamuco.

Nyirangomituje ati “Abapolisi barazishe zose nta mbwa ikiba hano, baravuze ngo tuzishyire hariya bazice ni zo ngo zateraga uburara, ubu nta n’ikibwana kiri hano. None ni gute bahindukira bakavuga ko izo mbwa zituruka hano?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Jean Pierre Iyakaremye avuga ko ubu bujura buzwi ndetse ko hari ikigiye gukorwa.

Ati “Umwanzuro twafashe tubigiriweho inama na Polisi, ni ukubanza tukegeranya amakuru tukamenya amazina y’ababikora, ubundi tugutegura umukwabu uhuriweho n’Imirenge itatu.”

Mu bihe bitandukanye muri uyu Mudugudu hakunze kuvugwamo abakora ubujura kugeza ubwo hari abigeze kuniga Padiri bakamwambura telefone, ndetse kugeza ubu abagera ku icyenda bo mu ngo 11 bari mu igororamuco kubera ubujura.

Abo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bamagana ubu bujura bavugwaho
Muri aka gace hagaragara imbwa nyinshi zikoreshwa muri ubwo bujura

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 5 =

Previous Post

Umuryango Ibuka wunamiye uwari uwukuriye mu Buholandi witabye Imana

Next Post

Habayeho gutakaza icyizere mu guhashya Ebola muri Uganda nyuma yuko hari hatewe intambwe

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Habayeho gutakaza icyizere mu guhashya Ebola muri Uganda nyuma yuko hari hatewe intambwe

Habayeho gutakaza icyizere mu guhashya Ebola muri Uganda nyuma yuko hari hatewe intambwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.