Abaturage bo mu Kagari ka Rugabano mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bamaze umwaka n’igice bubakiwe ivuriro ry’ibanze bivugwa ko rifite ibikoresho byose, ariko rikaba ritarakingura imiryango n’umunsi umwe.
Bavuga ko bari bizeye ko bagiye kujya bivuriza hafi, ariko baracyakora urugendo rw’isaha irenga bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nkanka.
Nubwo ivuriro ry’ibanze rya Rugabano bigaragarira amaso ko ryubatse ku buryo bwiza ndetse ngo rikanagira ibikoresho bidakunze kugirwa na buri n’andi mavuriro y’ibanze, abarituriye bavuga ko bakiribona nk’umurimbo kuko mu gihe cy’umwaka n’igice rimaze ryuzuye ritarafungura imiryango.
Neretsimana jean de Dieu ati “Ibikoresho birimo, n’inyubako yaruzuye kandi iracyeye, ariko twategereje ko baza gufungura ngo batuzanire abavuzi twarahebye.”
Ngaturende Emmanuel na we ati “None se ko yuzuye ariko ikaba idakora, iyo turebye tubona ari umurimbo. Ntacyo itumariye da.”
Muri serivisi zagombaga gutangwa n’iri vuriro, harimo no kuba abagore bari kuzajya bahabyarira ariko ababyeyi baracyagorwa no kujya ku Kigo Nderabuzima cya Nkanka, ndetse bamwe bagacibwa amande kuko babyariye mu nzira berecyezayo.
Mukandayisenga Odette agira ati “Umwana yarwaye ariko ubu sinaba nkihageze iyi saha kuko ni kure, ariko ubu hano iyo baba bahavuriraga mba mpise nkaraba nkamujyana.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie avuga ko impamvu iri vuriro ridakora ari uko habuze rwiyemezamirimo warifata.
Ati “Twayishyize ku isoko ariko nta rwiyemezamirimo uraboneka ngo ayikoreremo, ariko ubu rero noneho icyakorwa ni uko centre de sante ya Nkanka yajya yoherezayo umuganga, ni cyo kigiye gukorwa mu gihe tutarabona rwiyemezamirimo wayifata.”
Andi makuru avuga ko hari rwiyemezamirimo wahoze akorera mu ivuriro ry’ibanze riri hafi y’ahubatswe iri, bivugwa ko yatanganga serivisi neza ku buryo hari abazaga kuhivuriza baturutse mu yindi Mirenge ariko aza kugorwa na RSSB yamburwa iryo vuriro nyamara ngo biza kurangira atsinze RSSB mu nkiko.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10