Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Hashize umwaka n’igice huzuye ivuriro ry’agatangaza ariko ntibazi n’uko imbere hasa

radiotv10by radiotv10
15/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Hashize umwaka n’igice huzuye ivuriro ry’agatangaza ariko ntibazi n’uko imbere hasa
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka Rugabano mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bamaze umwaka n’igice bubakiwe ivuriro ry’ibanze bivugwa ko rifite ibikoresho byose, ariko rikaba ritarakingura imiryango n’umunsi umwe.

Bavuga ko bari bizeye ko bagiye kujya bivuriza hafi, ariko baracyakora urugendo rw’isaha irenga bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nkanka.

Nubwo ivuriro ry’ibanze rya Rugabano bigaragarira amaso ko ryubatse ku buryo bwiza ndetse ngo rikanagira ibikoresho bidakunze kugirwa na buri n’andi mavuriro y’ibanze, abarituriye bavuga ko bakiribona nk’umurimbo kuko mu gihe cy’umwaka n’igice rimaze ryuzuye ritarafungura imiryango.

Neretsimana jean de Dieu ati “Ibikoresho birimo, n’inyubako yaruzuye kandi iracyeye, ariko twategereje ko baza gufungura ngo batuzanire abavuzi twarahebye.”

Ngaturende Emmanuel na we ati “None se ko yuzuye ariko ikaba idakora, iyo turebye tubona ari umurimbo. Ntacyo itumariye da.”

Muri serivisi zagombaga gutangwa n’iri vuriro, harimo no kuba abagore bari kuzajya bahabyarira ariko ababyeyi baracyagorwa no kujya ku Kigo Nderabuzima cya Nkanka, ndetse bamwe bagacibwa amande kuko babyariye mu nzira berecyezayo.

Mukandayisenga Odette agira ati “Umwana yarwaye ariko ubu sinaba nkihageze iyi saha kuko ni kure, ariko ubu hano iyo baba bahavuriraga mba mpise nkaraba nkamujyana.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie avuga ko impamvu iri vuriro ridakora ari uko habuze rwiyemezamirimo warifata.

Ati “Twayishyize ku isoko ariko nta rwiyemezamirimo uraboneka ngo ayikoreremo, ariko ubu rero noneho icyakorwa ni uko centre de sante ya Nkanka yajya yoherezayo umuganga, ni cyo kigiye gukorwa mu gihe tutarabona rwiyemezamirimo wayifata.”

Andi makuru avuga ko hari rwiyemezamirimo wahoze akorera mu ivuriro ry’ibanze riri hafi y’ahubatswe iri, bivugwa ko yatanganga serivisi neza ku buryo hari abazaga kuhivuriza baturutse mu yindi Mirenge ariko aza kugorwa na RSSB yamburwa iryo vuriro nyamara ngo biza kurangira atsinze RSSB mu nkiko.

Ni ivuriro rigaragara inyuma ko rigezweho
Ibisabwa byose byararangiye ikibazo ni ugutangira
Baribona nk’umurimbo

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Mbere yuko Amavubi ashaka uko yiyunga n’Abanyarwanda bite by’imvune zagaragaye mu mukino wa mbere?

Next Post

Hasobanuwe icyatumye hafatwa icyemezo cyo gufunga Irimbi rya Nyamirambo

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe icyatumye hafatwa icyemezo cyo gufunga Irimbi rya Nyamirambo

Hasobanuwe icyatumye hafatwa icyemezo cyo gufunga Irimbi rya Nyamirambo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.