Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Ibyamenyekanye ku nkongi yafashe inzu yasigiye agahinda abayibamo

radiotv10by radiotv10
16/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Rusizi: Ibyamenyekanye ku nkongi yafashe inzu yasigiye agahinda abayibamo
Share on FacebookShare on Twitter

Inzu yo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro nyuma y’iturika rya gaze, rigatuma umuriro ukwira hose, ugatwika ibikoresho byo mu nzu n’ibyangombwa birimo n’impamyabumenyi z’abarangije amashuri.

Iyi nkongi yabereye mu Mudugudu wa Burunga mu Kagari ka Gihundwe muri uyu Murenge wa Kamembe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, ahagana saa kumi n’ebyiri (06:00’), aho inzu eshatu zo mu gipangu kimwe, zafashwe n’uyu muriro.

Bamwe mu batuye muri iki gipangu kirimo inzu yafashwe n’inkongi, babwiye RADIOTV10 ko iyi nkongi yabanjirijwe n’iturika rya Gaze y’umwe mu bacumbitse muri iki gipangu wari utetse, bigatuma hahita haduka inkongi.

Iyi nkongi yafashe inzu, irashya irakongoka, inahiramo ibikoresho byose byari biyirimo byose birimo ibikoresho byo mu nzu, nk’intebe, frigo, televiziyo, ndetse n’ibyangombwa by’ubutaka n’impamyabumenyi.

Muzeyi Anicet, nyiri iki gipangu kirimo inzu zafashwe n’inkongi y’umuriro, yavuze ko bagiye kumva bakumva uwabaga mu nzu yaturutsemo uyu muriro ari gutabaza, basohoka bagasanga umuriro wakwiriye hose.

Ati “Ubwo rero ikibatsi cy’umuriro cyahise gifata inzu zombi, nsubira mu nzu nsohora abana, n’abantu bari barimo turasohoka, ibyarimo byose bihiramo, mbese nta kintu twarokoye.”

Umunyanyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre avuga ko ubuyobozi bwatabajwe saa kimi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, bukihutira kuhagera.

Avuga ko ubuyobozi na bwo bwahise butabaza Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi, rikihutira kuhagera rikazimya uyu muriro.

Iyakaremye avuga ko Polisi yatabaranye ingoga, ikahagera vuba ariko kubera ubukana bw’iyi nkongi, basanze yafashe inzu zose uko ari eshatu zo muri iki gipangu.

Ati “Twafatanyije n’abaturage turazimya, ariko ikigaragara ni uko igisenge cy’izo nzu uko ari eshatu, cyangiritse.”

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kwitondera gaze, bakamenya uburyo ikoreshwa, bakirinda kuyikoresha igihe bumva hari umwuka wayo uhumura, ndete akanasaba ko bakwiye kugura agakoresho kitwa Gas detector, kamenya igihe Gaze yagize ibibazo.

Gaze yaturitse yateye iyi nkongi
Polisi yaje kuzimya

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Gahamanyi Jean Baptiste says:
    3 years ago

    Twishimiye uburyo Police yihutiye gutabara iyo nkongi kd abagizweho ingaruka n’iyo nkongi bihangane. Gaz ni iyo kwitondera

    Reply

Leave a Reply to Gahamanyi Jean Baptiste Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 15 =

Previous Post

Impanuka idasanzwe yatewe n’inyamaswa yatumye abantu 20 baburirwa irengero

Next Post

Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi wa ruhago agaragaje ikidasanzwe cyagaragaye mu mikino y’uyu mwaka

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi wa ruhago agaragaje ikidasanzwe cyagaragaye mu mikino y’uyu mwaka

Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi wa ruhago agaragaje ikidasanzwe cyagaragaye mu mikino y’uyu mwaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.