Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Imiryango 100 ituye ahazagurirwa ibikorwa bya Gisirikare imaze umwaka mu rujijo

radiotv10by radiotv10
10/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Imiryango 100 ituye ahazagurirwa ibikorwa bya Gisirikare imaze umwaka mu rujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango 104 yo mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, ivuga ko imaze umwaka ibaruriwe imitungo kugira ngo yimuke ahateganywa kwagurirwa ibikorwa bya gisirikare, ikanatanga ibyangombwa ariko kugeza n’ubu ntibarishyurwa.

Muri Gicurasi uyu mwaka, aba baturage bari babwiye RADIOTV10 iki kibazo, bavuga ko bari bahawe amezi atatu kugira ngo babe bahawe inguranye none ngo byageze mu mezi icumi.

Ntirengenya Jean Clement ati “Hahise hasohoka amafaranga y’abantu cumi n’umwe, ariko urumva hasigaye abandi mirongo cyenda na..”

Nyuma yuko bamwe bishyuwe, byateye abandi kwibaza icyagendeweho ngo harobanurwe bacye muri benshi, nyamara bahuje ikibazo.

Baburiki Azarias ati “Tukavuga tuti ‘ese aba bantu ko bayabona bo bakoresheje iki ngo natwe abe ariko tubigenza tuyabone?”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo kimaze umwaka, bavuga ko kuba barambuwe ibyangombwa by’ubutaka n’uburenganzira bumwe na bumwe ku mitungo yabo nko gusana inzu no kubaka ubwiherero, bikomeje kubabangamira.

Ntirenganya akomeza agira ati “Turasaba ubuyobozi bwacu bw’Akarere gukorana na MINECOFIN kuko MINADEF yo itubwira ko ibyayo yabirangije. Niba baramenyereye ko ibintu byose bizajya bikemuka ari uko Perezida abimenye batubwire.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred avuga ko ubuyobozi bw’Akarere buri gukorana n’inzego bireba ngo aba baturage bishyurwe.

Ati “Nagerageje gushakisha amakuru mvugana n’umuntu ubishinzwe muri MINADEF ambwira ko urutonde barukoze ruri muri MINECOFIN hasigaye kubishyura, ni babe bihanganye rwose amafaranga azaboneka biri mu nzira nziza.”

Kuva babarirwa muri Kanama umwaka ushize wa 2023, aba baturage bavuga ko ntawemerewe kugira icyo akora ku nzu ye kabone nubwo yaba avirwa, ndetse bakaba batemerewe kugira ibindi bakorera kuri ubu butaka nko gutema igiti mu ishyamba ndetse no kubaka umusarani.

Inzu zabo zarangiritse ariko ntibemerewe gusana

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Menya iby’ingenzi bizagerwaho n’u Rwanda mu cyerekezo 2035

Next Post

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku mpanuka yahitanye batatu i Kigali

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku mpanuka yahitanye batatu i Kigali

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku mpanuka yahitanye batatu i Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.