Imiryango 104 yo mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, ivuga ko imaze umwaka ibaruriwe imitungo kugira ngo yimuke ahateganywa kwagurirwa ibikorwa bya gisirikare, ikanatanga ibyangombwa ariko kugeza n’ubu ntibarishyurwa.
Muri Gicurasi uyu mwaka, aba baturage bari babwiye RADIOTV10 iki kibazo, bavuga ko bari bahawe amezi atatu kugira ngo babe bahawe inguranye none ngo byageze mu mezi icumi.
Ntirengenya Jean Clement ati “Hahise hasohoka amafaranga y’abantu cumi n’umwe, ariko urumva hasigaye abandi mirongo cyenda na..”
Nyuma yuko bamwe bishyuwe, byateye abandi kwibaza icyagendeweho ngo harobanurwe bacye muri benshi, nyamara bahuje ikibazo.
Baburiki Azarias ati “Tukavuga tuti ‘ese aba bantu ko bayabona bo bakoresheje iki ngo natwe abe ariko tubigenza tuyabone?”
Aba baturage bavuga ko iki kibazo kimaze umwaka, bavuga ko kuba barambuwe ibyangombwa by’ubutaka n’uburenganzira bumwe na bumwe ku mitungo yabo nko gusana inzu no kubaka ubwiherero, bikomeje kubabangamira.
Ntirenganya akomeza agira ati “Turasaba ubuyobozi bwacu bw’Akarere gukorana na MINECOFIN kuko MINADEF yo itubwira ko ibyayo yabirangije. Niba baramenyereye ko ibintu byose bizajya bikemuka ari uko Perezida abimenye batubwire.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred avuga ko ubuyobozi bw’Akarere buri gukorana n’inzego bireba ngo aba baturage bishyurwe.
Ati “Nagerageje gushakisha amakuru mvugana n’umuntu ubishinzwe muri MINADEF ambwira ko urutonde barukoze ruri muri MINECOFIN hasigaye kubishyura, ni babe bihanganye rwose amafaranga azaboneka biri mu nzira nziza.”
Kuva babarirwa muri Kanama umwaka ushize wa 2023, aba baturage bavuga ko ntawemerewe kugira icyo akora ku nzu ye kabone nubwo yaba avirwa, ndetse bakaba batemerewe kugira ibindi bakorera kuri ubu butaka nko gutema igiti mu ishyamba ndetse no kubaka umusarani.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10