Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko hari indwara ebyiri zifata abana ariko badashobora kwirirwa bajya kuvuriza kwa muganga ngo kuko batazishobora, bagahitamo gukoresha imiti y’ibyatsi.
Aba babyeyi babwiye RADIOTV10 ko indwara yitwa Inyandazi n’Ikivubu zifata abana bakiri bato, zikagaragazwa n’ibimenyetso birimo ibigaragarira ku ruhu nk’ibiheri ndetse no gucibwamo.
Umubyeyi wasanzwe n’Umunyamakuru ari guha umwana we umuti w’ibyatsi yahiye, yagize ati “Iyo dushatse ibyatsi biradufasha cyane.”
Indwara yitwa Inyandazi yo ni mbi cyane kuko yangiza uruhu ku buryo umwana yafashe imuzahaza.
Undi mubyeyi ati “Izahaza cyane ni iriya y’Inyandazi wabonye itemagura umwana ikibuno cyose, umubiri wose ugatemagura.”
Akomeza agira ati “Kwa muganga ntabwo babivura nta muti bafite, tuvuza uw’ibinyarwanda…Dukoresha ibifumbegezi, ibifuraninda, za bambuwa na za gatika zose bagaterateranya.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe, Dr Nshizirungu Placide avuga ko ibiri gukorwa n’aba babyeyi bidakwiye kuko izi ndwara bavuga ko zitavurirwa kwa muganga, bazivura.
Ati “Indwara z’uruhu ziravurwa rwose pe, nkurikije uko nazibonye biravurwa. Ntabwo ari byiza kwishyiramo ko bamubwiye ngo indwara ntivurwa atanagerageje nibura ngo ahagere arebe ko byananiranye agahita yishyiramo ngo barambwiye ngo ntabwo bivurwa, ntabwo ayo makuru aba ari yo.”
Avuga ko binababaje kuba iyi miti ihabwa abana bakiri bato kuko imibiri yabo iba itaragira imbaraga bityo ko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.
Ati “Gufata umwana w’uruhinja ukamuha imiti y’ibyatsi, ntuzi igipimo, ntuzi ibibazo byamutera, ntuzi niba umubiri uri bubyihanganire, ntabwo ari byiza ni amakosa.”
Dr Nshizirungu avuga ko aba babyeyi bavurisha abana babo iyi miti y’ibyatsi bari gukora amakosa kuko ishobora no kutabakiza cyangwa yabakiza iyo ndwara bamuvura, ikamutera izindi zifite ubukana burenze ubw’izo bamuvuraga, aboneraho kubasaba kujya bajya kwa muganga.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10