Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Inkuru y’akababaro y’uwabyukiye mu kazi nyuma yo kuva mu kandi

radiotv10by radiotv10
08/10/2024
in MU RWANDA
0
Rusizi: Inkuru y’akababaro y’uwabyukiye mu kazi nyuma yo kuva mu kandi
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, wari usanzwe akora akazi ko kurara izamu, agafatanya no gucukura imisarani n’imyobo ku manywa, yitabye Imana aridukiwe n’umwobo wa metero 14 yacukuraga mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Kamembe.

Iyi mpanuka yahitanye Dusabimana Eric yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ukwakira 2024 ubwo yari ari gucukura umwobo mu Kagari ka Kamashangi ukaza kumuridukira.

Ni mu gihe nyakwigendera we yari atuye mu Mudugudu Mpuzamahanga mu Kagari ka Mpinga mu Murenge wa Gikundamvura, aho yari asanzwe akora akazi ko kurara izamu kuri imwe mu nyubako zo mu Mujyi wa Kamembe, bwacya akajya gukora akazi ko gucukura imisarani n’imyobo ifata amazi.

Uyu mwobo yacukuraga wongerwaga ku wari usanzweho, waje kuriduka ubwo uwo bakoranaga yari ari kuzamura itaka.

Ntaganda Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashangi kabereyemo iyi mpanuka, yabwiye RADIOTV10 ko yabaye saa tatu zirengaho iminota, ubwo nyakwigendera yacukuraga umwobo ku rugo rw’umuturage witwa Pascal Bivakumana.

Ati “Yaje kugira ibyago itaka riza kumutengukiraho, biba ngombwa ko twiyambaza inzego zishinzwe ubutabazi za Polisi ziza kudutabara.”

Uyu muyobozi avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko nta burangare bwaba bwabayeho kugira ngo uyu muturage ahasige ubuzima, ahubwo ko ari impanuka isanzwe yabaye.

Ati “Uretse ko aho bacukuraga twitegereje tureba dusanga hari ubutaka bworoshye, ari na yo mpamvu umukingo waridutse.”

Umurambo wa nyakwigendera usize umugore n’abana batatu, wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gihundwe, kugira ngo ukorerwe isuzuma, ubundi ukazashyikirizwa umuryango we kugira ngo ashyingurwe.

Gukuramo umurambo wa nyakwigendera byabanje kugorana
Hiyambajwe inzego
Abaturage bababajwe n’urupfu rwa mugenzi we

Umubiri we wahise ujyanwa mu buruhukiro

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − seven =

Previous Post

Icyakurikiye nyuma yuko uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yiyambaje Polisi ku kibazo bwite

Next Post

AMAKURU MASHYA: Ibirori byari bitegerejwe mu Rwanda byasubitswe bitunguranye

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Ibirori byari bitegerejwe mu Rwanda byasubitswe bitunguranye

AMAKURU MASHYA: Ibirori byari bitegerejwe mu Rwanda byasubitswe bitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.