Rusizi: Matela bahawe zarashaje none barara ku mashara, ubuyobozi buti “ntitwabasasira buri mwaka”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko matela bahawe na na Leta zashaje none bakaba basigaye barara ku mashara, mu gihe ubuyobozi buvuga ko butakwishingira kubaha isaso buri mwaka.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, wasuye aba baturage, banze kugira aho bamukinga bamwereka uburiri bararaho, bwinshi buriho ibyatsi, ubundi buriho amashara mu gihe n’abagifite izo matela bahawe zashaje cyane.

Izindi Nkuru

Umwe muri aba baturage avuga ko izi matela bahawe, zari zoroshye ndetse ko ari byo byatumye zihita zisaza.

Uyu muturage werekaga umunyamakuru uko matela yahawe yashaje, yagize ati “Twazirayeho kabiri, inshuro ya gatatu zahise zicika turajugunya.”

Akomeza avuga ko bahise basubira kuri nyakatsi yo ku buriri mu gihe bari bahawe izi matela mu rwego yo kuyica.

Ati “Ni ukurara mu ivu twigaragura, imbaragasa ziturya n’inda zose hamwe, sinamenya uko mbivuga mbese, ubu twaragowe ntiwareba.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo bagihuriyeho ari benshi, bavuga ko buri rugo rwari rwahawe matela imwe mu gihe umuryango uba ugizwe n’abantu benshi.

Undi muturage ati “Bivuga ngo abana n’ubundi aho bari bandagaye mu ivu ni ho bacyandagaye, natwe wumva ngo bari bazifashije, zarashaje nubundi twasubiye muri nyakatsi.”

Bavuga ko ibi byabateye umwanda mwinshi ku buryo bugarijwe n’indwara ziterwa n’umwanda nk’amavunja nubundi yakunze kuba muri aka gace batuyemo.

Nabo ngo ntibishimiye iyi mibereho mibi babayemo ariko ko nta bushobozi bafite bwo kwigurira matela, ndetse ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahishira iki kibazo ntibatume abayobozi bo hejuru bahagera ngo babibone.

Undi ati “Abayobozi bara baza kudusura bakabategera mu muhanda ntibatume Gitifu agera hano.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie avuga ko aba baturage bakwiye kujya bafata neza inkunga bahabwa.

Ati “Buri mwaka tugiye duhanga amaso umuntu umwe kubera kwangiza ibyo yakorewe ntabwo byaba ari byo. Turabakangurira guhinduka bakagira imyumvire mizima no gufata neza inkunga baba bahawe.”

Uyu muyobozi avuga ko hari na bamwe muri aba baturage bagurishije matela bari bahawe kuko baba bizeye ko bazahabwa ibindi, akavuga ko hari byinshi biba bikenewe gukorwa ku buryo ubuyobozi butahora bufasha abantu bamwe.

Ubu barara ku mashara
Matela bahawe ngo zashaje zitamaze kabiri

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru