Rusizi: Uwahawe ubuyobozi mu buryo bufifitse aravugwaho imyitwarire yibazwaho na bamwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Tuwonane mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko umuyobozi bashyiriweho nyuma y’uko uwo bitoreye akuweho mu buryo batamenye, akomeje kurangwa n’imyitwarire itanoze nk’ubusinzi no kwiyemera.

Kimwe mu byo banenga umuyobozi bavuga ko batigeze bitorera, ni ugusinda ku buryo bamwe basanga bimutera imyitwarire itari myiza

Izindi Nkuru

Umuturage witwa Mukeshimana Esperance uvuga ko uyu muyobozi wabo atagaragaza imyitwarire y’intangarugero, yagize ati “Mudugudu arasinda agakora hasi no hejuru.”

Undi muturage witwa Mumararungu yagize ati “Mudugudu twatoye bamuteye coup d’état baduha uriya w’agateganyo, ariko uyu baduhaye ni umuntu w’umwiyemezi.”

Uretse gusinda, aba baturage bavuga ko bakemanga ubunyangamugayo bw’uyu muyobozi w’Umudugudu wabo, babishingira ku kuba we n’irondo yari ayoboye baba baratesheje abajura ibyibano bakabigurisha.

Nzanywayisake Ezechiel ati “batesheje umujura icyuma nk’aho bakakirangishije ngo bagisubize nyiracyo, icyuma barakigurisha. Noneho amakuru aza kumenyekana ku Kagari babasaba gusubiza amafaranga, icyuma kikagaruka ubu kiri mu kagari.”

Sindikubwabo Theophile uyobora Umudugudu wa Tuwonane, nubwo yemera ko ajya afata ku gacupa, ariko atajya agira imyitwarire mibi avugwaho n’abo ayobora.

Ati “Gufata ku gacupa byo hari igihe nyinywa ariko nkayinywera mu rugo. Abanshinja ibyo ni abari kumwe n’udutsiko dushyigikira ibirara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yabwiye RADIOTV10 ko hari abaturage barwanya ubuyobozi kubera ko bubitambika mu bikorwa bibi.

Agira ati “byaterwa n’uwatanze amakuru, niba hari abari gukurikiranwaho ibyaha, akenshi uwo muntu umubajije yahita akubwira ko hari ikibazo. Nk’aba rero numva ntashimangira ko Umuyobozi w’Umudugudu yitwara nabi kuko ahubwo usanga basa nk’abarwanya ubuyobozi.”

Uyu muyobozi w’Umudugudu unengwa n’abaturage, mu ntangiriro z’ukwezi gushize nabwo yari yanenzwe n’abaturage ayobora nyuma yo gushinja bamwe muri bo ko bamwiciye umwana bakamushyingura mu gishanga, nyamara akaza kuboneka mu mujyi wa Kigali ari muzima.

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru