Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

The Ben yahishuye ko ari umufana w’umuhanzi w’indirimbo z’Imana utaramara igihe kinini mu muziki

radiotv10by radiotv10
08/05/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
The Ben yahishuye ko ari umufana w’umuhanzi w’indirimbo z’Imana utaramara igihe kinini mu muziki
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi The Ben, yatangaje ari umufana ukomeye w’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa, uherutse kuzuza BK Arena.

The Ben yabitangaje nyuma y’uko agaragaje ibyishimo by’imigendekere y’iki gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, kitabiriwe n’abantu benshi mu buryo bwatunguranye.

Uyu muhanzi umaze igihe aririmba indirimbo bamwe bita iz’Isi, yavuze ko yamenye Chryso Ndasingwa umwaka ushize, ubwo yumvaga umuvandimwe we acuranda indirimbo ye ‘Wahozeho’ yanitiriye Album yashyize hanze, yakunzwe n’abatari bacye.

The Ben yagize ati “Ndibuka ko nyumva bwa mbere nayumvise ayicuranga, icyo gihe nahise mba umufana we.”

The Ben avuga iby’iki gitaramo rya Chryso Ndasingwa, yabimenye nyuma, ku buryo atabashije kukitabira, ariko ko byamubabaje.

Ati “Nababajwe nuko namenye igitaramo cye ntinze birambabaza cyane. Ngira ngo urabizi ko kitari kuncika.”

Umuhanzi The Ben yavuze ko ibindi bitaramo bizakorwa n’uyu muhanzi atazabiburamo, kuko asanzwe ari umufana we, kubera ubutumwa bukomeye buba buri mu ndirimbo ze.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + nine =

Previous Post

Menya icyazanye mu Rwanda itsinda ry’Igisirikare cya Tanzania riyobowe n’Umujenerali

Next Post

Rusizi: Uwahawe ubuyobozi mu buryo bufifitse aravugwaho imyitwarire yibazwaho na bamwe

Related Posts

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

by radiotv10
09/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, rutangaza ko iperereza...

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

by radiotv10
03/04/2026
0

Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ukurikiranyweho ibyaha birimo kurwanya ububasha bw’amategeko, yanditse ibaruwa asaba imbabazi avuga ko ibyo...

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

Hemejwe ifungwa ry’umunyamakuru DC Clement hanasobanurwa imiterere y’icyabiteye

by radiotv10
02/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, yatawe muri yombi akekwaho kwangiza ikintu cy’undi no...

Moses Turahirwa wari wajuriye atakambira Urukiko ngo rumurekure yagumishirijweho igihano

Moses Turahirwa wari wajuriye atakambira Urukiko ngo rumurekure yagumishirijweho igihano

by radiotv10
01/04/2026
0

Turahirwa Moses uri mu bahanga mu guhanga imideri bazwi mu Rwanda wanashinze inzu yayo ya Moshions, yagumishirijweho igihano cy’igifungo cy’imyaka...

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

by radiotv10
01/04/2026
0

Umunyamakuru Niyigaba Clément uzwi nka DC Clément watawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwangiza ikintu cy'undi, akekwaho gukora yangiza...

IZIHERUKA

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe
IMYIDAGADURO

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

08/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Uwahawe ubuyobozi mu buryo bufifitse aravugwaho imyitwarire yibazwaho na bamwe

Rusizi: Uwahawe ubuyobozi mu buryo bufifitse aravugwaho imyitwarire yibazwaho na bamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.