Rusizi: Uwari Umuyobozi wa RIB yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke ahanishwa gufungwa imyaka 8

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwahamije uwari Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Rusizi, icyaha cyo kwakira indonke, rumuhanisha gufungwa imyaka umunani (8) n’amezi atandatu (6) no gutanga ihazabu ya 1 200 000 Frw.

Uyu wahoze ari Umuyobozi w’Ubugenzacyaha (DCI) mu Karere ka Rusizi, yasomewe umwanzuro w’Urukiko mu cyumweru gishize tariki 18 Ugushyingo 2021.

Izindi Nkuru

Inkuru dukesha urubuga rw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ivuga ko uriya wari umuyobozi wa RIB mu Karere ka Rusizi yari akurikiranyweho icyaha Kwakira Indonke n’icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Gusa Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwamuhamije icyaha cyo kwakira indonke ariko rumugira umwere kuri kiriya cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Icyaha cyari gikurikiranywe kuri uriya wari Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Rusizi, tariki 24 Gicurasi 2021 yafatiwe mu cyuho yakira amafaranga ibihumbi 300 Frw yari yasabye kugira ngo afashe  gufungura umuntu wari ufunze akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza urumogi.

Icyo gihe maze gufatwa bagiye gusaka iwe bahasanga amafaranga agera kuri Miliyoni n’ibihumbi ijana (1 100 000)

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru