Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rutahizamu w’Amavubi ukina i Burayi akomeje gukorera ibitangaza ikipe ye

radiotv10by radiotv10
21/08/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rutahizamu w’Amavubi ukina i Burayi akomeje gukorera ibitangaza ikipe ye
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, na Sandvikens IF yo muri Sweden, Byiringiro Lague, akomeje kwigaragaza mu ikipe ye, ayihesha intsinzi, aho yongeye kuyitsindira.

Byiringiro Lague utagipfa kubura igitego mu mikino ikinwa n’iyi kipe ye ya Sandvikens IF yo cyiciro cya gatatu, yongeye kuyibonera igitego mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru.

Ni umukino iyi kipe ya Sandvikens IF yatsinzemo ibitego bitatu kuri kimwe cya United IK Nordic, birimo icya Byiringiro Lague ari na we wabanje kubonera iyi kipe igitego, cya mbere yatsinze ku munota wa 32’.

Iyi kipe ya Sandvikens IF inayoboye urutonde muri iki cyiciro, yagiye kuruhuka mu gice cya mbere inayoboye umukino kuko nyuma y’uko Byiringiro Lague ayiboneye igitego, yaje kubona n’icya kabiri cyatsinzwe na John Junio Igbarumah wagitsinze ku munota wa 36’.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwifashishije ifoto y’Umunyarwanda Byiringiro Lague, bwagaragaje bwishimiye kuba iyi kipe yarangije igice cya mbere cy’umukino iyoboye, mu butumwa bwari buyiherekeje bugira buti “Tugiye mu kiruhuko tuyoboye nubwo Nordic United yatubanje igitego kuri penaliti, nyuma twahindukiye tubona ibitego bya Lague Byiringiro na John Junior.”

Iyi kipe ikinamo Umunyarwanda Byiringiro Lague na mugenzi we Yannick Mukunzi, yanabonye igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 52’ cyatsinzwe na Alexandar Mutic.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Uwigaragaje muri Miss Rwanda umaze iminsi aryohewe n’urukundo yagaragaje intambwe yaruteyemo

Next Post

Hamenyekanye amakuru mashya ku wishwe urw’agashinyaguro agakatwamo ibice hakaboneka kimwe

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

20/10/2025
BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

20/10/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

20/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

20/10/2025
Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

20/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye amakuru mashya ku wishwe urw’agashinyaguro agakatwamo ibice hakaboneka kimwe

Hamenyekanye amakuru mashya ku wishwe urw’agashinyaguro agakatwamo ibice hakaboneka kimwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.