Rutahizamu w’Amavubi ukina i Burayi akomeje gukorera ibitangaza ikipe ye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, na Sandvikens IF yo muri Sweden, Byiringiro Lague, akomeje kwigaragaza mu ikipe ye, ayihesha intsinzi, aho yongeye kuyitsindira.

Byiringiro Lague utagipfa kubura igitego mu mikino ikinwa n’iyi kipe ye ya Sandvikens IF yo cyiciro cya gatatu, yongeye kuyibonera igitego mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru.

Izindi Nkuru

Ni umukino iyi kipe ya Sandvikens IF yatsinzemo ibitego bitatu kuri kimwe cya United IK Nordic, birimo icya Byiringiro Lague ari na we wabanje kubonera iyi kipe igitego, cya mbere yatsinze ku munota wa 32’.

Iyi kipe ya Sandvikens IF inayoboye urutonde muri iki cyiciro, yagiye kuruhuka mu gice cya mbere inayoboye umukino kuko nyuma y’uko Byiringiro Lague ayiboneye igitego, yaje kubona n’icya kabiri cyatsinzwe na John Junio Igbarumah wagitsinze ku munota wa 36’.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwifashishije ifoto y’Umunyarwanda Byiringiro Lague, bwagaragaje bwishimiye kuba iyi kipe yarangije igice cya mbere cy’umukino iyoboye, mu butumwa bwari buyiherekeje bugira buti “Tugiye mu kiruhuko tuyoboye nubwo Nordic United yatubanje igitego kuri penaliti, nyuma twahindukiye tubona ibitego bya Lague Byiringiro na John Junior.”

Iyi kipe ikinamo Umunyarwanda Byiringiro Lague na mugenzi we Yannick Mukunzi, yanabonye igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 52’ cyatsinzwe na Alexandar Mutic.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru