Friday, May 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi w’ikirangirire Cristiano Ronaldo yanditse andi mateka yiyongereye ku yo asanganywe

radiotv10by radiotv10
22/05/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi w’ikirangirire Cristiano Ronaldo yanditse andi mateka yiyongereye ku yo asanganywe
Share on FacebookShare on Twitter

Cristiano Ronaldo n’ikipe ye Al Nassr FC begukanye igikombe cya shampiyona ya Saudi Arabia, kibaye icya mbere cya shampiyona Ronaldo atwaye kuva yagera muri Arabia Saudite muri 2023.

Ku munsi wa nyuma wa shampiyona, Al Nassr yatsinze Damac FC ibitego 4-1. Umukino watangijwe n’igitego cya Sadio Mané, nyuma Kingsley Coman atsinda icya kabiri, mbere y’uko Ronaldo asoza akazi atsinda ibitego bibiri harimo n’icyaturutse ku mupira w’umuterekano watewe neza na Kizigenda Ronaldo.

Ibi bitego byatumye Ronaldo agera ku bitego 973 mu buzima bwe bwose nk’umukinnyi wabigize umwuga, akomeza kuba uyoboye abandi bakinnyi batsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru.

Muri uyu mwaka w’imikino, Ronaldo asoje afite ibitego 28 muri shampiyona, ibintu byongeye kwerekana ko nubwo ageze ku myaka 41, agifite ubushobozi bwo gutsinda no gufasha ikipe ye kugera ku ntsinzi.

Nyuma yo gutwara iki gikombe, amaso yose ahise yerekeza ku gikombe cy’isi aho Ronaldo azaba agiye gukina ku nshuro ya gatandatu n’ikipe y’igihugu ya Portugal bikaba bishobora kuba irushanwa rye rya nyuma ku rwego rw’isi.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 12 =

Previous Post

Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by’urumogi byangirijwe imbere y’abaturage

Related Posts

Umukinnyi mpuzamahanga ufite inkomoko mu Rwanda wifuzwa n’Amavubi yatandukanye n’ikipe ye

Umukinnyi mpuzamahanga ufite inkomoko mu Rwanda wifuzwa n’Amavubi yatandukanye n’ikipe ye

by radiotv10
20/05/2026
0

Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo, Warren Kamanzi, yamaze gutandukana n’ikipe yakiniraga ya Toulouse FC yo mu cyiciro cya mbere mu...

Perezida Kagame yishimiye kuba Arsenal yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka 20 ishize

Perezida Kagame yishimiye kuba Arsenal yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka 20 ishize

by radiotv10
20/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal asanzwe akunda, ku bwo gutwara Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza English Premier League...

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

REG Volleyball Club yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka ine

REG Volleyball Club yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka ine

by radiotv10
17/05/2026
0

Ikipe ya REG Volleyball Club yegukanye igikombe cya shampiyona ya Volleyball 2026 mu bagabo nyuma yo guturuka inyuma igatsinda Police...

Sunrise na Unity zazamutse mu Cyiciro cya Mbere

Sunrise na Unity zazamutse mu Cyiciro cya Mbere

by radiotv10
17/05/2026
0

Isozwa ry’imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, ryasize amakipe abiri yo mu Ntara y’Iburasirazuba azamutse mu Cyiciro cya Mbere. Ayo...

IZIHERUKA

Umukinnyi w’ikirangirire Cristiano Ronaldo yanditse andi mateka yiyongereye ku yo asanganywe
FOOTBALL

Umukinnyi w’ikirangirire Cristiano Ronaldo yanditse andi mateka yiyongereye ku yo asanganywe

by radiotv10
22/05/2026
0

Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by’urumogi byangirijwe imbere y’abaturage

Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by’urumogi byangirijwe imbere y’abaturage

22/05/2026
Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

22/05/2026
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

21/05/2026
Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

21/05/2026
Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

Abasezeranye ivangamutungo rusange mu Rwanda ni 97%, ab’ivanguramutungo risesuye ni 0,6%

21/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukinnyi w’ikirangirire Cristiano Ronaldo yanditse andi mateka yiyongereye ku yo asanganywe

Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by’urumogi byangirijwe imbere y’abaturage

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.