• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi mpuzamahanga ufite inkomoko mu Rwanda wifuzwa n’Amavubi yatandukanye n’ikipe ye

radiotv10by radiotv10
20/05/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi mpuzamahanga ufite inkomoko mu Rwanda wifuzwa n’Amavubi yatandukanye n’ikipe ye
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo, Warren Kamanzi, yamaze gutandukana n’ikipe yakiniraga ya Toulouse FC yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa (Ligue 1) nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye na yo.

Ibi byatangajwe n’iyi kipe kuri uyu wa Kabiri, ubwo yashyiraga hanze urutonde rw’abakinnyi itazakomezanya na bo muri shampiyona y’umwaka utaha wa 2026-2027.

Kamanzi w’imyaka 25 y’amavuko amaze igihe yifuzwa n’u Rwanda ngo abe yakinira Amavubi, kubera inkomoko afite mu Rwanda.

Kugeza ubu ntarafata umwanzuro wa nyuma ku gihugu azakinira, nubwo izina rye rikomeje kuvugwa mu bakinnyi bshya bashobora kuzagaragara mu Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2027 kizabera mu bihugu by’abaturanyi bya Kenya, Uganda na Tanzania.

Muri Tombola yabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Gicurasi 2026, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya 11 ruri kumwe na Mali, Cape Verde na Liberia.

Muri uyu mwaka w’imikino wa Ligue 1, Kamanzi yakiniye Toulouse FC imikino 22 atsindamo igitego kimwe, agaragaza ubushobozi bwe bwo gufasha ikipe haba mu bwugarizi no mu gusatira.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ikipe nshya azerekezamo nyuma yo gutandukana na Toulouse, gusa biteganyijwe ko ashobora kubona indi kipe i Burayi bitewe n’ubunararibonye afite muri shampiyona y’u Bufaransa.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 16 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku masezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Burusiya

Next Post

Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo ku byari byavuzwe ko imipaka ifunze

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo ku byari byavuzwe ko imipaka ifunze

Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo ku byari byavuzwe ko imipaka ifunze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.