Uwigaragaje muri Miss Rwanda umaze iminsi aryohewe n’urukundo yagaragaje intambwe yaruteyemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Akaliza Amanda witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2021, akanaba igisonga cya mbere, wari umaze iminsi asogongeza abantu ko ari mu munyenga y’urukundo, yagaragaje ko yambitswe impeta n’umukunzi we bagiye kubana.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho, Miss Akaliza Amanda yagaraje ubwo uyu mukunzi we yamwambikaga impeta y’urukundo, bari mu busitani.

Izindi Nkuru

Yagaragaje ko yishimiye kuba uyu mukunzi we yamusabye kubana nk’umugore n’umugabo, kandi amuha isezerano ko azamubera umugore yifuje kuva cyera.

Ati “Nishimiye bidasubirwaho no gukomezanya ubuzima n’umufasha wanjye! Umugabo Imana yandemeye! […] wangize umukobwa wishimye kandi ngusezeranyije kuzakubaha iteka ryose.”

Uyu Munyarwandakazi yasezeranyije uyu mukunzi we bagiye kubana nk’umugore n’umugabo, ko azamubera umutima w’urugo.

Ati “Ngusezeranyije ko nzatuma urugo rwacu ruba ahantu heza hatekanye kandi hagendwa. Ngusezeranyije kuzagukunda iteka ryose.”

Akaliza Amanda uri mu bakobwa bigaragaje muri Miss Rwanda 2021, yanitabiriye amarushanwa y’urubyiruko rufite imishinga y’udushya rizwi nka iAccelerator riterwa inkunga n’Umuryanto Imbuto Foundation, ukaba uri no mu yaje kwegukana ibihembo, uhabwa ibihumbi 10 USD [arenga miliyoni 10 Frw].

Amanda Akaliza yitabiriye Miss Rwanda ya 2021 anegukana ikamba ry’igisonga cya mbere
Yari amaze iminsi agaragaza ko ari mu rukundo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru