Rutahizamu w’Umunya-Nigeria winjiye mu Mavubi bitunguranye yaba yajyanye na yo muri Côte d’Ivoire?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Nigeria Ani Elijah wari uri kumwe n’abandi bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, ntibajyanye muri Côte d’Ivoire mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, kimwe n’abandi basigaye barimo myugariro Rwatubyaye Abdul wasigaye bigatungurana.

Ikipe y’Igihugu yafashe rutemikirere mu masaha akuze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kamena 2024, yerecyeza muri Côte d’Ivoire aho igomba gukina umukino wa mbere muri iyi ibiri imaze iminsi yitegura.

Izindi Nkuru

Umunya-Nigeria Ani Elijah winjiye mu mwiherero mu buryo butari bwitezwe, akaba yasigaye, bivugwa ko ibyangombwa bimwemerera gukinira Amavubi bitaraboneka.

Uyu musore wifujwe n’umutoza Frank Spittler ngo aze gutanga imbaraga mu basatira izamu, yasizwe n’ikipe y’u Rwanda ndetse n’abandi bakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul ukinira FC Shkupi yo muri Macedonia bivugwa ko afite imvune yatumye atajyana na bagenzi be.

Abakinnyi bahagurukanye n’Amavubi, arimo abanyezamu nka Ntwali Fiacre, Hakizimana Adolphe na Wenseens Maxime.

Hakaba ba myugariro; Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Maes Dylan.

Mu bakina mu kibuga hagati, hagiye Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Mugisha Gilbert, Rafael York na Hakim Sahabu.

Naho ba rutahizamu,abajyanye n’ikipe y’Igihugu; ni Muhire Kevin, Gitego Arthur, Guelette Samuel Leopold, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.

Biteganyijwe ko Mugisha Bonheur, Rafael York, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ na Mutsinzi Ange bazahurira i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Umukino wa mbere uzahuza u Rwanda na Benin tariki 06 Kamena 2024 muri Cote d’Ivoire, undi ukazaba tariki 11 Kamena 2024 uzahuza Amavubi na Lesotho muri Afurika y’Epfo.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru