Umuhanzi wa Gospel yeruye iby’urukundo n’uwo bitegura kurushinja bamaze igihe bakundana mu ibanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Jean De Dieu Sinzabyibagirwa uzwi nka Jado Sinza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yarekanye umukunzi we bitegura kurushinga, ndetse bakaba bamaze kwerekanwa imbere y’iteraniro, ku buryo imishinga y’ubukwe bwabo yegereje.

Kuri iki Cyumweru tariki 02 Kamena 2024, nibwo Jado Sinza yashyize hanze amafoto y’umukunzi we Esther Umulisa bamaze igihe bakundana mu ibanga. Aba bombi bamaze kwerekanwa nk’abitegura gushinga urugo mu minsi micye iri imbere.

Izindi Nkuru

Ni amafoto ubona ko atari ayo ku munsi umwe, kuko hari agaragaraza igihe yambwambitse impeta yo kumusaba ko bazabana, n’andi yo kuri iki Cyumweru ubwo berekanwaga mu rusengero.

Jado Sinza uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhinbaza Imana, zimwe mu zatumemye yumvikana mu matwi ya benshi, harimo iyitwa ‘Ndategereje’, ‘Nabaho’ na ‘Witinya’.

Umulisa Esther ugiye kurushinga na Jado Sinza, ni umukobwa usanzwe ugaragara kenshi mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi abafasha kuririmba, akaba kandi yaramenyekanye muri Korali Iriba yo muri ADEPR Taba i Butare ari na ho yakuriye ndetse no muri New Melody Family Choir na yo ahuriramo n’Abavandimwe be barimo Neema.

Amakuru aturuka mu nshuti zabo za hafi, avuga ko Jado Sinza na Umulisa Esther bazakora ubukwe mu ntangiro za Nzeri 2024, bagasezerana kubana nk’umugore n’umugabo.

Jado Sinza n’umukunzi we
Yamaze kumwambika impeta
Urukundo rwabo rugeze aharyoshye
Berekanywe imbere y’ikoraniro ry’Abakristu

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru